Impyisi

Kubijyanye na Wikipedia
Impyisi ni inamanswa y'ishyamba

Gufata impyisi nk’inyamaswa itagira ubwenge binyuze mu migami miremire ntabwo byari umwihariko w’inyandiko zo mu rurimi rw’Ikinyarwanda gusa kuko no mu bitabo by’ururimi rw’Igifaransa hagaragaragamo imyandiko igaragaza impyisi nk’inyamaswa ihendwa ubwenge n’izindi.

Mu myandiko y’ikinyarwanda yagaragaje impyisi nk’itazi gushishoza twavugamo: Bakame n’Impyisi, Ihene n’Impyisi n’indi itandukanye, ndetse no mu mashuri yisumbuye by’umwihariko mu cyiciro rusange hagaragaragamo imyandiko yo gusoma itandukanye igaragazaga impyisi nk’inyamaswa itagira ubwenge aho by’umwihariko yarushwaga ubwenge n’urukwavu. Ibyo byatumye abantu benshi bafata impyisi nk’inyamaswa isanzwe kandi idafite icyo ishoboye.

Nubwo bimeze bityo, impyisi ni inyamaswa izi ubwenge buhambaye kandi ibaho mu buryo butangaje kugera ubwo ibarirwa mu nyamaswa zitinyitse ziba mu ishyamba bitewe n’ubushobozi bwayo.

Impyisi kandi ibarwa mu nyamaswa z’inkazi n’intare zidapfa kwigondera kuko inshuro nyinshi usanga zirwanira umuhigo n’ubwo waba wishwe n’intare. Ubudahangarwa bw’impyisi kandi buturuka ku rwasaya rwayo rukomeye ku buryo bushobora guhekenya kandi rukajanjagura igufa ry’inzovu.

walf mu kirimi cy'amahanga

Ubushakashatsi ku mpyisi[hindura | hindura inkomoko]

Ubusanzwe mu muryango w’impyisi harimo ubwoko bune butandukanye. Impyisi zirangwa no kugira ibidomo binini ku ruhu rwazo kuko uko zigenda zitandukana niko n’imiterere n’imigaragarire y’amabara y’uruhu iba igaragaza itandukaniro.

Mu buryo bugaragara, impyisi ijya gusa n’imbwa ariko ikagira imiterere ijya kumera neza nk’iy’injangwe. Iyi mpyisi ikunda kwitwa impyisi iseka. Iyi mpyisi irakomeye bihagije kandi ni yo nini mu muryango w’impyisi. Ingabo n’ingore zose zirasa uretse ko ingore iba ari nini ugereranyije n’ingabo.

Kugeza ubu ku rwego rw’isi habarirwa impyisi ziri hagati 27.000-47.000, umuvuduko wayo ku isaha ushobora kugera kuri kilometero 60, impyisi ishobora gupima kilogarama ziri hagati ya 40-64, Igihagaro cy’impyisi gishobora kubarirwa hagati ya santimetero 70-91, uburebure bwayo buri hagati ya santimetero 95-166.

ifoto igaragaza impyisi

Amoko y'impyisi[hindura | hindura inkomoko]

Uretse mu Rwanda na none izi mpyisi zifite amabara y’ibidomo ku ruhu zikunda kugaragara henshi muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Twavuga mu bihugu nka Tchad, Cenfrafrique, Sudani y’Epfo, Ethiopia, Kenya, Tanzania, Botswana, Angola, Namibia no mu bice bya Afurika y’Epfo. Izi mpyisi zikunda kuba mu mukenke, mu bihuru no mu ishyamba ritari inzitane.

Andi moko[hindura | hindura inkomoko]

Habaho impyisi zidomaguye, impyisi z’imirongo n’impyisi zifite ibara ry’ikigina.

Muri aya moko yose impyisi zidomaguye ni zo nini kuruta izindi, kuko zishobora kugeza kuri metero 2 z’uburebure ukongeraho umurizo wa santimetero 30.

Iyakuze neza ishobora gupima ibiro bigera  kuri 80. Iyo impyisi ihuma, ijwi ryayo riba rimeze  nk’iry’umuntu uri guseka.

Impyisi z’imirongo n’iz’ikigina, ziba zifite hagati ya metero 1.2 na 1.5, wongeyeho santimetero  30, zikanapima ibiro biri hagati ya 25 na 55. Ubu bwoko uko ari bubiri, bugira imigara ku majosi yazo.

Imibereho[hindura | hindura inkomoko]

Mu bijyanye n’imibanire hagati yazo, izi nyamaswa zibaho nk’izindi nyamabere zitandukanye.

Mu gihe cya nijoro zireba neza cyane. Ibyo bituma zihiga noneho ku manywa zikamara igihe kinini ziryamye hafi y’imyobo yazo. Ziba mu miryango aho umuryango uyoborwa n’impyisi y’ingore.

Kugira ngo izi nyamaswa zerekane agace kazo zibarizwamo zikoresha guca imbibi zikoresheje ibinono hanyuma zikifashisha ururenda ruva mu ruhago rw’inkari.

Iyo zishatse kuganga zijya kure y’imyobo yazo nabwo bukaba ubundi buryo bwo kwerekana agace zirimo. Zigira amajwi agera kure cyane ibyo bikazifasha mu buryo bwo guhanahana amakuru n’izindi zo mu bwoko zibarirwama.

imihigire y'impyisi

Imirire[hindura | hindura inkomoko]

Izi mpyisi zifite ibidomo ku ruhu ni indyabyose kuko zitungwa n’ibintu bitandukanye nko guhiga no kurya ibisigazwa byasigajwe n’izindi ndyanyama ndetse n’amagi n’imbuto.

Iyo iyi mpyisi igiye guhiga iri yonyine ihiga inyamabere nto nk’inkwavu, imbwebwe, inguzu, inyoni n’ibisiga, amafi, inzoka n’amayezi. Iyo zigiye guhiga ari nyinshi zihiga inyamabere nini nk’amoko y’isha atandukanye, impala, impalage, inkorongo, isatura n’ibindi.

Imyororokere[hindura | hindura inkomoko]

Ubu bwoko bw’impyisi ikigabo gishobora kwimya ibigore byinshi. Kubwagura bishobora kuba igihe icyo ari cyose mu mezi agize umwaka.

Iyo ikigore kimaze kubangurirwa kibwegeka amezi ane kandi kongera kwima ku yindi nshuro bikorwa hagati y’amezi 11 n’amezi 21.

Ikigore kibwagurira mu isenga kandi kikabwagura ibibwana hagati ya 1-3 ariko inshuro nyinshi biba ari ibibwana bibiri.

Impyisi z’ingore ni zo zonyine ziba zifite inshingano yo kwita ku bibwana no kubirera.

Iyo ikibwana kimaze hagati y’ibyumweru 2-6 nyina ibivana aho yabibwaguriye ikabijyana mu isenga rusange.

Ibibwana bibwagaguza nibura kugera ku mezi umunani kandi bigacutswa hagati y’amezi 12 na 18. Ibibwana biba bikuze ku kigero gihagije hagati y’imyaka 2-3. Impyisi y’ingabo iva mu muryango yavukiyemo ku myaka ibiri mu gihe impyisi y’ingore ihaguma.

ubundi bwoko bw'impyisi

Ibindi[hindura | hindura inkomoko]

Mu gihe impyisi zifite ibidomo ku ruhu muri Afurika y’Epfo zisa n’aho zitekanye mu byanya bikomye, ngenzi zazo zo mu gice cya Afurika y’Uburengerazuba zirimo guhura n’ibibazo birimo gutuma umubare wazo ugabanuka cyane. Muri ibyo bibazo birimo: Guhohoterwa n’abantu binyuze mu kuzitega imitego, kuzirasa n’ubwo zaba ziba mu byanya bikomye kuko baba bakeka ko zizavamo zikajya kubarira amatungo cyangwa na bo zikabahutaza mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Reba[hindura | hindura inkomoko]

[1]

[2]

  1. http://mobile.igihe.com/ubukerarugendo/inyamaswa/article/ibyo-wamenya-ku-mpyisi-imwe-mu-nyamaswa-zitinyitse-mu-ishyamba
  2. https://muhaziyacu.rw/amakuru/ibidukikije/ibyo-utari-uzi-ku-mpyisi-inyamaswa-irya-ibyasigajwe-nizindi-ifatiye-runini-urusobe-rwibinyabuzima/