Impanuka zituruka kuri karemano
Appearance
Akarere
[hindura | hindura inkomoko]Kuba ruherereye mu kibaya cya Rift ya Afurika hafi y’Ikirunga cya Nyiragongo no hafi y’ibiwzazane biterwa n’Akarere kari hagati y’Ihuriro ry’imirambararo ifite ubushyuhe (ZCIT) ku mugabane, u Rwanda rubangamiwe n‘impanuka karemano zikomoka ku mihindagurikire y’ikirere cyangwa y’ibintu byo mu nda y’isi.[1][2]
Impanuka
[hindura | hindura inkomoko]Zimwe muri izo mpanuka ni : izuba rikabije, imvura y’amahindu, imyuzure, inkangu, imitingito, kuruka kw’ibirunga n’ibyorezo. - Mu myaka 10 ishize, izi mpanuka zabaye mu by’ukuri mu gihugu cyose. Izi mpanuka zirushaho kugira ubukana bitewe n’imihingire mibi, itemwa ry’amashyamba no kwangiza ibidukikije ari byo bimwe muri ibyo.