Imiterere y’ibihe n’ikirere
U Rwanda rurangwa n’ibihe by’igihugu biri munsi ya koma y’isi bidakora ku nyanja ariko imihindagurikire y’ibihe byo mu Rwanda bigengwa n’ubutuburuke bw’imisozi.[1] Ubushyuhe ntabwo buhindagurika cyane. Mu mwaka, ubushyuhe buba buri hagati ya 16°C na 17°C mu bice by’imisozi miremire, hagati ya 18°C na 21° C mu bitwa byo mu gihugu hagati na 20°C kugeza kuri 24°C mu bice by’imisozi migufi y’iburasirazuba n’iy’iburengerazuba. Imvura igwa mu mwaka iri hagati ya mm 700 na mm 1400 mu duce tw’imisozi migufi yo mu burasirazuba n’iburengerazuba, no hagati ya mm 1200 na mm 1400 mu duce tw’ibitwa byo mu gihugu hagati no hagati ya mm 1400 na mm 2000 mu duce tw’imisozi miremire. Imvura igwa igira uruhare runini ku mazi yo mu migezi, ibiyaga n’ibishanga. Imyuzure mu gihe cy’itumba riba mu kwezi kwa Werurwe rikagera muri Gicurasi naho ikamuka rikaba mu gihe cy’impeshyi iba kuva mu kwezi kwa Kamena kugera muri Nzeri. U Rwanda rugenda ruhura n’amapfa maremare kandi agenda agaruka mu duce tw’iburasirazuba n’amajyepfo y’iburasirazuba. Iyo mihindagurikire[2] ifitanye isano n’iyo dusanga mu rwego mpuzamahanga itewe n’ishyuha rusange ry’umubumbe w’isi.
Imihindagurikire y’ikirere ni iki?
[hindura | hindura inkomoko]Imihindagurikire y’ikirere[3] irebana n’impinduka muri rusange y’ibigize ikirere n’ibihe. Irangwa n’impinduka y’ibigize ikirere kimenyerewe mu buryo n’inshuro bidasanzwe biba mu gihe kirekire, akenshi hagati y’imyaka 30 na 35. Ibigize ikirere bihinduka[4] bikubiyemo uko imvura igwa, ubushyuhe, imiyaga, ububobere, urubura n’ibihe by’ihinga. Mu magambo yoroshye, imihindagurikire y’ikirere isobanura uguhinduka kw’igihe kirekire kw’imiterere y’ibihe n’ikirere.
Reba aha
[hindura | hindura inkomoko]- ↑ https://panorama.rw/dusobanukirwe-nimihindagurikire-yikirere/
- ↑ https://www.jw.org/rw/isomero/ibitabo/ese-ubuzima-bwabayeho-biturutse-ku-irema/umubumbe-uriho-ubuzima/
- ↑ https://igihe.com/ibidukikije/ibungabunga/article/u-rwanda-ku-ntambwe-ihanitse-mu
- ↑ https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibimera/article/hari-ibiti-bishobora-gucika-kubera-imihindagurikire-y-ikirere