Imiryango yabafite ubumuga
IMIRYANGO YABAFITE UBUMUGA
[Hindura | hindura inkomoko]Imiryango yabafite ubumuga m'Urwanda ihangayikishijwe no gutungwa n'inkunga z'amahanga .
[Hindura | hindura inkomoko]
Imiryango yita kubafite ubumuga mu Rwanda ishimako hari byinshi leta yakoze
birimo gushyirwaho amategeko akumira ihezwa mubuyobozi cyangwa muri sosiyete
ariko isigaranye ikibazo cy'ingutu cyoguhora iteze amaso inkunga z'amahanga.
Abahagarariye imiryango bagaragaje izi mungenge munama nkuru yabafite
ubumuga mu Rwanda yateraiye ikigali kuwa 26 kamena 2018. Bizimana Dominique
uyoboye ihuriro ry'imiryango 13 yita kubafite ubumuga bo m'uRwanda, yavuzeko
bafite imungenge z'inkunga bahora bateze ku mahanga bakifuzako leta yagira
uruhare mukubafasha murwego rwo kwijyira.
Yakomeje avuga ko bamaze iminsi mubiganiro na leta y'u Rwnda muri gahunda yo kwigira
kugira ngo habeho ko yajya ibaha inkunga aho gutegereza inkunga za amahanga .
Yavuze kandi ko imwe muri iyi miryango iri muri NUDOR igenda icika inege hakaba
n'igenda ifunga imiryangokumamvu za amikoro no kubura aho ikorera.