Imikurire y’imijyi intandaro y’imyuzure mu Rwanda

Kubijyanye na Wikipedia
kigali

Inzobere mu bijyanye n’ibiza, zitangaza ko guverinoma y’u Rwanda, n’abafite mu nshingano zabo ibijyanye n’imicungire y’ibiza, bashyira hamwe naza kaminuza hakigwa uburyo byo gukumira ibiza cyangwa kugabanya ingaruka zabyo, kuko hadafashwe ingamba ingaruka zikomeye zarushaho kwiyongera ku gihugu n’abagituye.[1]Mu Rwanda hirya no hino mu kwezi k’Ugushyingo,mu myaka yashize hagaragaye imyuzure yatewe n’imvura nyinshi, bituma inyubako zimwe zisenyuka, ibintu birimo n’ibikorwa remezo birangirika, n’abantu bamwe bahasiga ubuzima, impuguke zigasanga biterwa n’imikurire y’imijyi.[1]Imiterere y’u Rwanda, ubuhaname bw’imisozi yacu, ubutaka bwayo, n’imvura ibugwaho byatera inkangu. Iyo bitijwe umurindi n’abantu nkiyo batema amashyamba, bahinga, cyangwa bubaka imihanda byongera inkangu nkuko bari bakunze kubibona mugice cy’uburengerazuba bw’u Rwanda.

Ubushakashatsi icyo bwagaragazaga[hindura | hindura inkomoko]

Inzobere n’umushakashatsi mu bijyanye n’ibiza akaba n’umwalimu muri kaminuza y’U Rwanda, yasanga imyuzure iri kwiyongera mu Rwanda, iterwa n’imikurire y’imigi hakiyongeraho imihindagurikire y’ikirere (climate change), aho usanga hubakwa inyubako kumuvuduko mwinshi ariko uburyo bwo gucunga amazi agenda yiyongera ugasanga bitarateganyijwe.[1]Impamvu nyamukuru irimo itera ukwiyongera kw’imyuzure muri iyi minsi ya none, n’uburyo imigi yacu irimo ikuramo, amazi kera yinjiraga mubutaka ahantu hakiri icyaro ugasanga ntawateganyije uko azacungwa hahantu hamaze guhinduka umujyi. Bityo hakitabazwa imiyoboro yirukankana amazi menshi mukabande n’umuvuduko munini agatera imyuzuro rimwe na rimwe akanatera inkangu.[1]Byinshi muri ibi biza ni kimeza, bivuze ko ntaruhare umuntu abigiramo kugira ngo bibe, n’ubwo ariko ingaruka kubyangirika umuntu ashobora kugira uruhare mukuba zaba nyinshi cyangwa nke. Hari n’ibiza bibaho ariko umuntu akaba y’abigizemo uruhare, twavuga nk’inkangu n’imyuzure.

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 https://www.kigalitoday.com/inkuru-zicukumbuye/article/imikurire-y-imijyi-n-imihindagukire-y-ikirere-intandaro-y-imyuzure-mu-rwanda