Imikoreshereze y’Ubutaka mu Rwanda

Kubijyanye na Wikipedia
Ubutaka

Mu rwego rwo kurushaho kurinda ubutaka bwagenewe guhinga kugira ngo abaturage bazabone ibibatunga, hakozwe igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze yabwo ku rwego rw’igihugu, kizafasha ko buri gice gikoreshwa ibyo cyagenewe.

Kubungabunga ubutaka dutera ibiti

Tumenye imikoreshereze y'Ubutaka[hindura | hindura inkomoko]

Igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka ku rwego rw’igihugu mu cyasohotse bwa mbere mu mwaka 2011 kirangira mu mwaka 2020 ariko cyarimo ibyuho nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka mu Rwanda, Mukamana Espérance.Yagize ati “Mu cyari gisanzwe hari harimo ibyuho. Ntabwo cyari gihujwe na gahunda na politiki by’igihugu nk’icyerekezo cya 2050, NST1 na gahunda nshya z’imijyi n’ibindi.[1]Mbere habagaho ibishushanyo mbonera by’imijyi gusa ariko ubu ntibizongera ahubwo ni akarere kose. Bizatuma nibimara gukorwa, ubutaka bwose bw’igihugu buzajya bukoreshwa bikurikije icyo bwagenewe. Kizafasha mu kurinda ubutaka bwagenewe ubuhinzi kugira ngo buzatunge abaturage nk’uko yakomeje abivuga.[1]Iteka rya Perezida rishyiraho igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze n’imitunganyirize by’ubutaka ku rwego rw’igihugu ryasohotse ku wa 20 Gicurasi mu mwaka 2022. Biteganyijwe ko kizashyirwa mu bikorwa mu myaka 30 kuko ari kimwe mu bizagenderwaho mu cyerekezo 2050.

Ibyo wamenya kugishushanyo mbonera[hindura | hindura inkomoko]

Ubuso bw’u Rwanda bungana na kilometero kare 26.338 harimo n’igice cy’amazi. Kubera ko abaturage bari kwiyongera cyane kandi u Rwanda rwarihaye intego ko mu mwaka 2050, ruzaba ruri mu bihugu byateye imbere, hifujwe ko abazatura mu mijyi baziyongera bakagera kuri 70% abasigaye (30%) bakaba ari bo batura mu byaro.[1]Ubuhinzi buzaba bugenewe 47% by’ubuso bw’u Rwanda. Mu mwaka 2050, ubutaka buhingwa ntibugomba kuba buri munsi ya kilometero kare 12.433. Bivuze ko igihugu cyaba cyihagije ku biribwa umusaruro niwikuba inshuro 15 ugereranyije n’uko wari uhagaze mu mwaka 2019.Iki gishushanyo mbonera cy’imikoreshereze n’imitunganyirize by’ubutaka ku rwego rw’Igihugu cyatangiye gukorwa mu Ukuboza mu mwaka 2018 kirangira muri Kamena mu mwaka 2020.Gishobora kuvugururwa cyose nyuma y’imyaka icumi uhereye ku munsi gishyiriweho cyangwa ikindi gihe cyose bibaye ngombwa.Ivugururwa rishobora kandi gukorwa rireba urwego rumwe, igihe bibaye ngombwa, bitabangamiye iterambere ry’izindi nzego.

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubuhinzi-bwagenewe-47-iby-ingenzi-ku-gishushanyo-mbonera-gishya-cy