Jump to content

Imikoreshereze irambye yubutaka mu gufata ingamba zo guhangana n’ikirere no kurengera ibidukikije

Kubijyanye na Wikipedia
Ubutaka mu Rwanda

Ikigo k'igihugu gishinzwe ubutaka mu Rwanda, kibinyujije mu ishami ry'imikoreshereze y'ubutaka gitanga serivice z'imikoreshereze y'ubutaka nizo gutunganya amakarita. izi serivisi zigamije ikoreshwa ry'ubutaka muburyo burambye iterambere ry'ubukungu n'imibereho myiza y'abaturage mu Rwanda. zimwe muri izo serivise iki kigo gitanga inyinshi zibera online.[1]

Iyandikisha ry'imikoreshereze y'ubutaka

[hindura | hindura inkomoko]

Iyi serivise irebana n'iyandikwa ry'icyo ubutaka bwa genewe gukoreshwa.

Iyi serivise kandi yifashishwa mu iyandikisha ry'ubutaka n'itangwa ry'ibyangombwa byabwo.

Uruhushya rwo guhindura icyo ubutaka bwa genewe

[hindura | hindura inkomoko]

Guhindura icyo ubutaka bwagenew gukoreshwa bigengwa n'iteka rya Minisitiri no 005/MoE/22 ryo kuwa 15/02/2022. [2]

kubungabunga ubutaka

Ikindi kandi kugugirango icyo ubutaka bwagenewe gukoreshwa gihindurwe hari ibintu bitatu (3) bigenderwaho.[3]

1: Kubahiriza ibiteganywa ibitegenywa n'igishushanyo mbonera k'imikoreshereze n'imitunganyirize y'ubutaka cyaho ubwo butaka buherereye.

2: Nyirubutaka afite umushinga w'ishoramari rirambye cyangwa w'inyungu rusange usabako igishushanyo mbonera gihindurwa,

3: Impinduka zishobora gukorwa n'ikigo k'igihugu cy'ubutaka mu Rwanda kugirango hubahirizwe igishushanyo mbonera cy'ubutaka cyangwa hakosorwe amakosa yagaragaye icy gihe, kandi ikigo k'Igihugu cy'ubutaka kiba kigomba kumenyesha ba nyirubutaka barebwa niyo mpinduka iba ibayeho.

Ikindi kandi mbere yuko hakorwa impinduka iyo ariyo yose kucyo ubutaka bwagenewe gukoreswa nyirubutaka agomba gushaka icyangombwa k'im,ikoreshereze y'ubutaka gitangwa n'ikigo ki Igihugu cy'ubutaka mu Rwanda. ibi kandi ntago biba bireba abaturage gusa cyangwa abafite amazu asanzwe ibi bireba inganda, amatorero, ndetse nabandi bafite ubutaka bunini butandukanye.[4]

Ishakiro ry'inkuru

[hindura | hindura inkomoko]
  1. https://www.lands.rw/rw/imikoreshereze-yubutaka-no-gutunganya-amakarita
  2. https://www.legalaidrwanda.org/pdf/modules/Module%20on%20the%20law%20governing%20land.pdf
  3. https://support.irembo.gov.rw/en/support/solutions/47000523309
  4. https://shyogwe.com/wp-content/uploads/2018/01/Igitabo-kubutaka.pdf