Jump to content

Imikino gakondo mu Rwanda

Kubijyanye na Wikipedia
igitogotogo
Umukino abana bakina basanaho batwaye ikinyabiziga
Gutera Amarori umwe mumukino ukunda gukinwa nabana.
Umukino ukunda gikinwa nabana babakobwa.
Umugozi numukino abana bakina.
Kanjenje umukino gakondo w'Abana

Mbere y’umwaduko w’abazungu n’ubukoloni mu Rwanda, abanyarwanda bo hambere bagiraga uburyo bunyuranye bwo kwidagadura no gukina nka bimwe mu byatumaga ubusabane, urukundo n’ubumwe birushaho kwiyongera byaba mu bana bato, urubyiruko n’abakuru. Ibyo byose byerekana ko imikino Atari imitirano ahubwo ko ari umwimere wa gakondo y’abanyarwanda.


Abakiri bato bakinaga cyane cyane imikino yabafashaga kutigunga nko kwihishana, ubute, agati, no gusiganwa mu gihe urubyiruko rwakundaga guhurira hamwe rukina imikino yarwubakagamo umuco mwiza no kurujijura nko kubara, guhamya intego ndetse n’iyarwigishaga gushishoza. Urubyiruko rwisumbuye n’abakuru bo bakinaga imikino yabamaraga irungu nko gusimbuka urukiramende, igisoro, kurasa intembe, uruziga, Sebutimbiri, kumasha no gukirana.


Guhana ubute

[hindura | hindura inkomoko]

Uyu mukino wo guhana ubute ubusanzwe ukinwa n’abana aho baba biruka bagenda bazibukirana maze uwatangiye yagira uwo akora akaba amuhaye ubute. Uyu wahawe ubute akora ibishoboka ngo agire uwo akoraho kugira ngo abumuhe. Abakina bakomeza batyo maze uwo umukino urangiriyeho akitwa ko araranye ubute ndetse akenshi bikamutera ipfunwe n’ikimwaro ku buryo na we ikindi gihe azajya aharanira kudatsindwa.


Kubuguza ni umukino ufasha abawukina kumenya kubara neza no gutekereza cyane kuko mu byo ugomba gukora ngo utsinde harimo no kubara inka z’uwo mukina hamwe, ugakora ku buryo inka zawe ataza kuzirya kugira ngo atagutsinda.

Abagabo babiri babuguza ari na ko basangira inzoga mu gacuma
Abagabo babiri babuguza ari na ko basangira inzoga mu gacuma


Umukino w’Igisoro ni umwe mu mikino izwi ko ari iya kera cyane mu Rwanda. Igisoro kibazwa mu giti cyangwa kikabumbwa ariko n’abana bashobora kugikora bacukura utwobo mu butaka. Muri rusange, Igisoro kigizwe n’impande ebyiri, buri ruhande rugizwe n’utwobo cumi na dutandatu aho buri kamwe kitwa icuba. Bivuze ko utwobo twose tugize igisoro ari mirongo itatu na tubiri. Igisoro gikinwa n’abantu babiri bakoresheje utubuye tw’igisoro mirongo itandatu na tune. Utwo tubuye hari abatwita inka cyangwa imbuguzo. Kugira ngo utsinde, bisaba ko urya inka za mugenzi wawe zose ukazimumaraho.

Igisoro, umwe mu mikino gakondo mu Rwanda
Igisoro, umwe mu mikino gakondo mu Rwanda


Gusimbuka urukiramende

[hindura | hindura inkomoko]

Ubusanzwe, Urukiramende rugira uduti dutatu, udushingwa tubiri n’umutambiko wa gatatu. Abakina uyu mukino bagenda basimbuka maze ugushije umutambiko w’urukiramende bakavuga ko arunereye. Abo basimbuka bahora bunguruza bazamura hejuru bagahagararira aho rubananiriye. Uyu mukino wakundwaga cyane n’urubyiruko kuko wabashimishaga kandi ukerekana ko koko bafite ingufu.


Sebutimbiri

[hindura | hindura inkomoko]

Sebutimbiri ni ugusimbuka uzamuriye rimwe amaguru ugasimbuka inkiramende zikurikiranye. Iyo abantu bakinaga Sebutimbiri bakurikiranyaga inkiramende zigeze kuri esheshatu bakagenda bazisimbuka Sebutimbiri. Izo nkiramende aba ari ngufi cyane nka sentimetero mirongo itanu, ugushije rumwe akaba aratsinzwe.


Gukirana ni umukino wakinwaga n’abantu babiri aho bafatanaga mu nda hanyuma bakagundagurana ariko badakubitana. Uwitwaga ko yatsinze ni uwashoboraga gutura undi hasi.

Abana barimo gukina umukino wo gukirana


Uyu wari umukino njyarugamba wakinwaga n’abashumba bapfa ibuga aho inka zanyweraga amazi. Uyu mukino wakinishwaga inkoni hagamijwe kureba uganza bityo inka ze zikabanza kunywa amazi mbere.


Intembe ubundi ni inguri y’insina babazagamo uruziga rwo guhirika, rwabaga rufite hagati umwenge babonezamo barasa. Abakinaga intembe babaga bafite umuheto n’imyambi y’ibisongo bagahagarara kuri gahunda bitegeye kuyibonezamo. Umwe akayihirika imbere yabo, hakavamo uboneza akayirasa yihirika akaboneza muri wa mwenge wayo akaba atsinze abandi igitego maze bagakomeza bose bakarushanwa.


Kumasha ni umukino wo kurushanwa kuboneza. Bareba ahantu hameze neza bakahateranira bafite umuheto n’impiru, bakareba icyo bashinga ngo bakimashe. Ibi babyitaga kandi kurasa intego. Bamwe bakundaga gushinga nk’umutumba w’insina. Uyu mukino watumaga urubyiruko rwitoza kuboneza kugira ngo ku rugamba cyangwa mu muhigo bazashobore guhiga abandi.


Ibi byarakorwanga n’abakurambere b’abanyarwanda ubwo babaga bari mu mukino w’amahigi. Ni umukino abakurambere bakinaga bahiga inyamaswa aho muri uwo muhigo bashoboraga kuvanamo ibyo kurya, imyambaro n’ibindi. Uyu ntubarwa nk’umukino gusa kuko wari n’umwuga wa mbere wakozwe n’abanyarwanda bo hambere mbere yo kumenya guhinga no korora.

Nubwo iyi mikino usanga itagikinwa, ingoro z’amateka mu Rwanda ziracyayisigasiye kuko abana bagize amahirwe yo gusura ingoro ndangamurage berekwa ibyo byose uko byakorwaga, imikino yakinwaga n’akamaro bifitiye Abanyarwanda.

Gukina iyi mikino ku bana biruta cyane kuba umwana yakwerekwa Televiziyo umwanya munini ndetse bituma arushaho kugira ubusabane n’abandi bana ndetse akamenya n’imwe mu mikino yo hambere.



Mu gihe imyinshi mu mikino gakondo yo mu Rwanda isa n’iyazimye kandi yari ifatiye runini abanyarwanda mu mibereho yabo kuko yabafashaga gusabana no gukarishya ubwenge, kugira ubuzima buzira umuze, kuruhura umubiri, gufasha amaraso gutembera neza mu mubiri, kurinda indwara n’ibindi; ubu hatangiye kurebwa uko iyo mikino igaruka.


Isoko y’ibiri muri iyi nyandiko

[hindura | hindura inkomoko]