Imihindagurikire y’ikirere

Kubijyanye na Wikipedia
Ikirere
ikirere

U Rwanda rubangamiwe n‘impanuka karemano zikomoka ku mihindagurikire y’ikirere cyangwa y’ibintu byo mu nda y’isi. - Zimwe muri izo mpanuka ni : izuba rikabije, imvura y’amahindu, imyuzure, inkangu, imitingito, kuruka kw’ibirunga n’ibyorezo. Mu myaka 10 ishize, izi mpanuka zabaye mu by’ukuri mu gihugu cyose. Izi mpanuka zirushaho kugira ubukana bitewe n’imihingire mibi, itemwa ry’amashyamba no kwangiza ibidukikije ari byo bimwe muri ibyo. Ibihe by’izuba nibyo akenshi bitera amapfa, ibura ry’ibiribwa, igabanuka ry’aamoko y’inyamaswa n’ay’ibimera, iyimuka ry’abaturage bashaakisha ibyo kurya n’inzuri.

Ingaruka z'umutingito

Imitingito y’isi[hindura | hindura inkomoko]

U Rwanda ruherereye mu karere kaberamo imitingito y’isi ifite inkomoko yayo mu kiyaga cya Kivu. Agace k’amajyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu kagizwe n’uruhererekane rw’ibirunga gakunze kuberamo imitingito. Ibi bituma u Rwanda rukunze kuberamo imitingito y’isi, by’umwihariko Akarere k’uburengerazuba. Mu minsi ya vuba aha koko, imitingito 2 iifite ubukana bwa 6,1 na 5,0 mu mibare ya Richter kimwe n’intandaro zayo yabaye ku itariki ya 3 n’iya 14 Gashyantare 2008, umwe ku wundi. Inkomoko y’iyo mitingito y’isi yari iherereye hafi y’umujyi wa Bukavu mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu, muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.[1][2][3][4]

Ikirunga

Kuruka kw’ibirunga[hindura | hindura inkomoko]

Uruhererekane rw’ibirunga mu majyaruguru ashyira uburengerazuba, harimo na Nyiragongo iri muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, gihora k’itezwe guteza ibibazo kubera y’uko gikunze kuruka. Uko kuruka kw’ibirunga kubangamiye abatuye mu turere twa Goma na Gisenyi, aha mbere ari ho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ahandi ari mu Rwanda. Iruka rya vuba ryabaye muri Kanama 2005 ryateje iyangirika ry’ibikorwa remezo mu mujyi wa Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ku mupaka w’umujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu.[5][6][7][8]

Umuti[hindura | hindura inkomoko]

Guhangana n’ihindagurika ry’ikirere: U Rwanda rwasanze hari ibintu 6 byihutirwa mu guhangana n’Imihindagurikire y’ikirere:

  • Gucunga neza Umutungo kandi ; uburyo Bukomatanyije (IWRM);
  • Gushyiraho uburyo bwo gutanga amakuru kugira ngo inzego zishinzwe amazi n’izishinzwe ubumenyi bw’ikirere n’ubuhinzi zigire icyo zimenya hakiri kare no gushyiraho inamba zo gutabara bidatinze;
  • Guteza imbere ibikorwa byo mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi bisuganyije;
  • Guteza imber ibikorwa bitari iby’ubuhinzi bibyara inyungu;
  • Kuzana amoko ahangana n’ibihe bikabije;[2]
  • Gutunganya amasoko y’ingufu asimbura inkwi zo gucana.[1]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 https://www.bbc.com/gahuza/amakuru-36050066
  2. 2.0 2.1 https://www.bbc.com/gahuza/amakuru-48892567
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-20. Retrieved 2023-02-20.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  4. https://inyarwanda.com/inkuru/105965/imitingito-10-yabayeho-mu-mateka-yisi-yangije-byinshi-igasiga-impfu-zabantu-barenga-miliyo-105965.html
  5. https://menya.co.rw/sobanukirwa-igitera-ikirunga-kuruka/
  6. https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/kuruka-kw-ibirunga-n-imitingito-bizagira-uruhare-mu-gutandukanya-congo-n-u-rwanda-impuguke
  7. https://www.radiyoyacuvoa.com/a/abahanga-iruka-ry-ikirunga-cya-nyiragongo-rishobora-guhumanya-ikirere/5906799.html
  8. https://www.youtube.com/watch?v=19y_5xboLgM