Jump to content

Imihango yo kurema

Kubijyanye na Wikipedia
Kurema

Iyo bagiye guhura imyaka, babanza kurema ngo idatuba. Bareba intosho bakayigereka hejuru y’ingata, bagashyiraho ibyo bahura. Uremye akenda ikibando agakubita, ati: Indengo imwe, eshanu, esheshatu, iya cumi y’umugenzi. Nuko abahura bagahura, imyaka igatubuka.

Igihe bahura bilinda kurundisha inkoni, barundisha amashyi, ngo bidatubya imyaka. Kirazira iyo bahura imyaka, nta muntu waza ngo anyure haruguru y’aho bahulira. Nta n’uyoresha urushyi ngo ahuhe; ni ugutubya imyake,

Iyo bamaze guhura bazana intara bakayiyoresha yubitse (ntibayoresha intoke), bagaterera hejuru, bagasamisha imbere n’intara. Utwo bagosoye bakadusuka mu cyo babikamo; basukira hejuru y’agaseke (umuseke), bigatubura Imyaka.[1]

  1. https://rw.amateka.net/imihngo-yumuntu-nibyo-mu-mulima/