Imihango yo guhinga
Appearance
Umurima
[hindura | hindura inkomoko]Umuntu iyo agiye guhinga, maze mu ihinga igitaka kikamugwa mu kanwa, ngo ntabwo apfa muli uwo mwaka„ arawulya.
Umuntu amara gukwikira isuka, akayisiga amase, ngo idasaza vuba; barongera bakayisiga n’amavuta. Kirazira kurenga aho baharuliye isuka; ngo uharenze arwara imitezi.
Umuntu ujya guhinga inzuzi, amara guca amayogi, akenda intosho n’ingata; ingata akayicaraho, intosho akayihilika, ngo uko intosho yihilika, ni ko n’ibihaza byihilika.[1]