Imihango y'urutoki mu muco
Urutoki
[hindura | hindura inkomoko]Insina iyo igiye kwana, maze ikanira mu rubavu ngo iba ikunguliye nyil’urutoki. Igitoki iyo kimanyuye iseri maze likagwa hasi, ngo kirakungura. Ilindi shyano,liba insina yannye udutoki tubili; nyil’urutoki arahanuza, yarangiza agatema agatoki kamwe akakajyana mu mayirabili. Impamvu yo kugishyira mu mayirabili, ni ukugira ngo abakirenze abe ali bo batwara ilyo shyano. Umuntu iyo amaze kwenga ibitoki, agiye kudaha, areba ibishishwa bitatu, kimwe akagishyira mu mutwe w’umuvure, ikindi akagishyira mu wundi, ikindi gishishwa akagishyira mu mutwe we maze akadaha; icyo gihe ntihabe hagira umuvugisha ngo amusubize, kwanga ko Inzoga ituba. Haba n’abashyira igishishwa cy’igitoki ku kibindi badahiramo.[1]
Umuntu ujya gusuka INZOGA aruzi ko ali nkeya, iyo agira ngo itubuke, agera igipfunsi ku munwa w’akabindi basukamo, igipfunsi akagikubita hasi, ati: Uzura unsagulire. Ubwo inzoga igatubuka.
Umuntu iyo agiye kwenga inzoga y’AMARWA, igihe basabitse yilinda kurarana n’umugore we; iyo bararanye ngo inzoga iranyerera igapfa. Ndetse n’umwana w’umuhungu n’umukobwa bo muli urwo rugo barabahana ngo baramenye ntibajye gusambana, ngo byica inzoga.