Jump to content

Imihango y'umugore utwite

Kubijyanye na Wikipedia

Imihango ku mugore utwite

[hindura | hindura inkomoko]
Umugore utwite
pregnant woman

Umugore utwite, akunda kurwara irekwe (gusinzira); yilinda gutambuka umugabo we, ngo iyo amutambutse„ na we aralirwara.Umugore utvvite, maze hakagira umutambuka akamurenga, iy’umugore akozwe n’inda yanze kuvuka, batumira uwamurenze, akaza kumurengura. Iyo atamurenguye, ngo ntabyara, ngo inda iramwica. Umugore utwite, iyo arenze imiseno, ngo akuramo inda. Umugore utwite ntajya iwabo ataligeze guca mu irembo, ngo akuramo inda. Umugore utwite yilinda kunywa inzoga ipfutse, ngo apfumuze umuheha icyo bayipfukishije; babanza gukuraho urupfuko akabona gusoma ku nzoga; ngo atabigize atyo inda yazamwica ikamupfukirana; kandi ngo atazabyara umwana upfutse, utazashobora kuvuga.Umugore utwite ntaseka ikimara, ngo na we atakibyara. Ikintu cyose cyabuze ubulyo, umugore utwite yilinda kugiseka, ngo aragiseka akazakibyara (ibara Iyacyo-cyangwa akabyara ikidashyitse) Umugore utwite ntaseka uwahetse inyonjo, ngo yabyara umwa na uyihetse.[1]

umugore utwite

Umugore utwite, apfa kubona ikintu cy’imboneka limwe, nk’igali, imodoka, akagikoraho, akikora no ku nda, cyangwa akareba aho icyo kintu cyanyuze, akahakora agakora no ku nda ye, cyangwa akareba ikintu cyagikozeho, akakinyweraho amazi; cyangwa akareba uko acyambara. Iyo atabigenjeje atyo ngo abyara icyo kintu yabonye (ibara lyacyo. Umugore utwite, yilinda kureba aho imbwa yabwaguliye, kereka ibibwana bimaze guhumura; ngo atazabyara umwana uhumye. Umugore utwite, ntiyabona inzoka ngo aseke, iyo asetse, abyara umwana usohoroye urulimi nk’urw’inzoka. Azira no kwica inzoka, ngo yabyara umwana urabya indimi, kereka yambaye icyunulizwa cyayo. Umugore utwite, iyo agiye aho babaga, ntiyahava kereka bamuciliye inyama, batamuciliye ngo yakuramo inda.[1]

  1. 1.0 1.1 https://rw.amateka.net/imihango-yumugore-utwite/