Imihanda yangiritse

Kubijyanye na Wikipedia
Umuhanda

Abaturage bakoresha imihanda yangiritse, yo mu bice bitandukanye, bagaragaza ingaruka zirimo imihahiranire n’imigenderanire batanoza uko bikwiye, bakadindira muri serivisi harimo no kugeza umusaruro ku masoko.[1]

Ingaruka byateje[hindura | hindura inkomoko]

Aborozi bo mu nzuri za Gishwati baravuga ko ubu bari mu gihombo gikabije cy’umukamo utakibasha kugezwa ku makusanyirizo, kubera kwangirika kw’imihanda yo muri ibyo bice yatumye amata atakibasha kugezwa ku makusanyirizo no ku ruganda rwa Mukamira.[2]Aborozi bagaragaza ko ubusanzwe litiro y’amata bayishyurwa ku 150frw iyo igeze ku ruganda rwa Mukamira, ariko ubu bigoye no kubona uwaguha 50frw kuri litiro ibyo bikaba bibateza ibihombo bikabije ku buryo bahitamo kuyatangira ubuntu andi bakayabogora (bakayamena).[3]Aborozi bavuga ko batakambiye ubuyobozi igihe kirekire ngo bakorerwe imihanda ariko nta gisubizo barabona ku buryo umukamo wabo hafi ya wose upfa ubusa. Urugero ni nko ku bakoresha ikusanyirizo rya Bweru ryakira amata nibura litiro 3000 ku munsi aya yose akaba atakigezwayo kuko nta nzira zo kuyahageza hakoreshejwe imodoka zihari.

Ibyo Wamenya[hindura | hindura inkomoko]

Mu Tugari tumwe na tumwe two mu Mirenge ya Rugengabari, Rusarabuye na Kinyababa, na ho imihanda yari yarangiritse, yasanwe hasibwa ibinogo, guharura ibyatsi byari byarayirengeye hanasiburwa imiyoboro y’amazi iyikikije.[4]Mu muganda wabaye ku wa Gatandatu tariki 28 Mutarama 2023, abahaturiye bifatanyije mu gikorwa cyo kuwusana, bakoresheje tekinoloji y’abayapani izwi nka Do-Nou, yo gufata imifuka bapakiramo itaka, bakagenda bayitsindagira mu muhanda bakorosaho laterite.Imvura yagwaga, isayo y’ibyondo ikuzura muri ibi binogo, abantu ntibabashe kuhanyura. Uwabaga afite ahihutirwa agiye, mu kwirinda guhinguka mu bandi asa n’uwo batabuye muri jagijagi, yitwazaga mu gikapu imyenda, akayambara ageze mu muhanda muzima.[5]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/burera-umuganda-wibanze-ku-gusana-imihanda-no-kubakira-abatishoboye
  2. https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/article/ngororero-imihanda-yangiritse-ituma-aborozi-batabasha-kugeza-amata-ku-isoko
  3. https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/article/ngororero-imihanda-yangiritse-ituma-aborozi-batabasha-kugeza-amata-ku-isoko
  4. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/burera-umuganda-wibanze-ku-gusana-imihanda-no-kubakira-abatishoboye
  5. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/burera-umuganda-wibanze-ku-gusana-imihanda-no-kubakira-abatishoboye