Imigezi y’u Rwanda

Kubijyanye na Wikipedia
Umugezi wa Nyabarongo
Umugezi w'akagera

U Rwanda rufite imigezi myishi igabanyijemo ibice bibiri[1]. Hari imigezi yisuka mu kibaya cy’uruzi rwa Kongo n’indi yisuka mu kibaya cy’uruzi rwa Nili. Imigezi yo mu kibaya cy’uruzi rwa Kongo ni migufi irimo amazi make kandi yisuka mu kiyaga cya Kivu. Amazi y’umugezi wa Rusizi aturuka mu Kiyaga cya Kivu. Amazi menshi ajya mu kiyaga cya Kivu aturuka mu mugezi wa Ruhwa ugize umupaka w’u Rwanda n’u Burundi mu gice cy’iburengerazuba naho mu gice cy’amajyaruguru amazi ajya mu kiyaga cya Kivu ava mu mugezi wa Sebeya mu Ntara ya Gisenyi. Ikibaya cy’uruzi rwa Nili nicyo gifite igice kinini cy’amazi yo mu Rwanda. Imigezi minini yo mu Rwanda ariyo Nyabarongo n’Akanyaru ndetse n’indi myinshi iyisukamo niyo igize uruzi rw’Akagera iturutse mu kiyaga cya Rweru. Iyo migezi ihererekanya[2] amazi hagati yayo n’ibishanga binini n’ibiyaga bitari birebire ujya ikuzimu.

Itegeko rigenga ibidukikije[3] mu Rwanda  N°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rivuga ko mu bikorwa bibujijwe harimo kumena imyanda yaba yumye, itemba cyangwa gazi ihumanya mu mugezi, mu ruzi, mu gishanga, mu kidendezi, mu kiyaga no mu nkengero zabyo; kwangiza ubwiza bw’amazi yaba ay’imusozi cyangwa ay’ikuzimu. Ubu bugenzuzi bukaba bwatangiriye[4] mu Turere dukora ku kiyaga cya Kivu aritwo Rubavu,Rusizi,Nyamasheke,Karongi na Rutsiro. Mu rwego rwo ku kirengera birinda icyatuma cyangirika nuko hari metero.

Reba aha[hindura | hindura inkomoko]

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2023-03-27. Retrieved 2023-03-27.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. https://igihe.com/ibidukikije/ibungabunga/article/imiterere-y-umujyi-wa-kigali-ishobora-gutuma-abaturage-bibasirwa-n-ingaruka-z
  3. Ikiciro:Imigezi
  4. https://www.rema.gov.rw/info/details?tx_news_pi1%5Baction%5D=detail&tx_news_pi1%5Bcontroller%5D=News&tx_news_pi1%5Bnews%5D=341&cHash=9f418890779dcd5c55140d7558d8d113