Imibereho idasanzwe y’ingagi iyitandukanya n’izindi nyamaswa

Kubijyanye na Wikipedia

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite amahirwe adasanzwe yo kuba hakibarizwa inyamaswa zo mu bwoko bw’ingagi, ibi nibyo bituma abantu bahora ari urujya n’uruza baza kuzisura no kureba ubuzima zibayeho muri Pariki y’Iburunga iherereye mu Karere ka Musanze.

Benshi bakunda kubiteramo urwenya bavuga ko izi nyamaswa zisa neza n’abantu ariko ntibamenye ko n’imiterere, imigirire n’imibereho y’ubuzima bwazo ijya kumera nk’iyabo.

Ubushakashatsi[hindura | hindura inkomoko]

Ubushakashatsi bwakozwe n’ibigo bitandukanye birimo Trust Sanger, Kaminuza ya Cambridge, Baylor College of Medicine n’abandi bwagaragaje ko mu myaka ibihumbi ishize abantu bari basangiye ibisekuru na maguge n’ingagi.

Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko maguge zifitanye isano n’abantu ku kigero cya 98% naho ingagi akaba ari 96%.

Usibye n’ibyo ubushakashatsi bubona, iyo urebesheje amaso ubona ko imiterere y’ingagi n’abantu nta tandukaniro, kuko byombi bifite amaboko abiri n’amaguru abiri, amabere abiri, amaso abiri, amenyo 32, umutwe umwe muri make icyo ingagi zirusha abantu ku miterere igararagara inyuma ni ubwoya bwinshi.

Imyororokere[hindura | hindura inkomoko]

Tuvuye ku miterere y’inyuma n’uburyo zibaho, ni nk’ubw’abantu kuko nazo ziba mu miryango iba igizwe n’umugabo, umugore n’abana kandi umugabo ariwe mutware wawo bihuye n’imiryango y’abantu.

Iyi miryango y’ingagi iba iri hagati 10 na 40 zose ziyobowe n’ingabo ikuze imwe iba yaratangiye kuvaho ubwoya ku mugongo izwi nka ‘Silver back’. 60% by’ingabo zikuze cyane ziva mu miryango yazo zikajya kuba mu yindi ari byo bituma zororoka.

Nk’uko mu miryango y’abantu bigenda, iyi miryango ibaho kuko habayeho kubyara bituma ingagi zororoka, usanga ingagi ifatwa nk’umwana kuva ikivuka kugeza ku myaka itatu n’igice, ingabo iba iri hagati y’imyaka umunani na 12 kurenza aho iba itangiye kujya mu zikuze cyane aribwo n’ubwoya butangira kuvaho ikajya muri ‘silver back’.

Ingore ikuze ibarwa guhera ku myaka umunani n’amezi ari naho iba ishobora kubyara, itwita amezi umunani n’igice, imbyeyi ishobora kubyara umwana umwe hagati y’imyaka ine n’itandatu.

Kuva ku mwana w’ingagi akivuka aba yitabwaho na nyina kugeza mu gihe cy’imyaka itatu nibwo ishobora no kumukura ku ibere, gusa ku mezi atanu ishobora gutangira gufata andi mafunguro atangwa n’abaganga bazo.

Ingagi nkuru y’ingabo ibarirwa hagati y’ibilo 136 na 227 naho ingore yo ishobora kugira hagati ya 68 na 113.

Imirire[hindura | hindura inkomoko]

Imigano ni ifunguro riryoshye ry’ingagi[hindura | hindura inkomoko]

Nk’ibindi biremwa byose ingagi zikenera kurya kugira ngo zibashe kubaho, 85% by’ibyo zirya biba ari ibyatsi, imbuto, imizi zishobora kurya n’udusimba duto nk’iminyorogoto, ibinyamushongo, intozi n’utundi. By’umwihariko ingagi zikunda kurya imigano, ibishishwa by’ibiti n’ibiti bitangiye kuma.

Imibereho[hindura | hindura inkomoko]

Ingagi zigira imiryango zibarizwamo n’iyo bwije ziryama munsi y’ibiti, imbyeyi zikora ibyari kugira ngo zisigasire abana bazo baticwa n’imbeho.

Haba ingabo n’ingore zose zita ku bana bazo cyane mu marangamutima zigakina ndetse n’ibindi bituma zimenya ko ari bo babyeyi bazo.

Nubwo ingagi zitavuga ariko zishobora kumvikana no kwerekana amarangamutima yabo, iyo ibabaye cyangwa yishimye ubirebera mu maso yayo ko iyo yarakaye, iba ifunze umunwa utabona amenyo yayo.

Kwikoma mu gatuza ni kimwe mu bimenyetso ingagi zikunda gukora kenshi bikorwa na ‘silver back’ ishaka kwerekana ko ikomeye ndetse hari ubwo ibikora ishaka kugaragaza uburakari.

Ku bijyanye n’ubuzima bw’ingagi ubushakashatsi bwerekanye ko ishobora kubaho hagati y’imyaka 35 na 40, gusa hari n’izishobora kuramba kurenza kuri iyo myaka.

Reba[hindura | hindura inkomoko]

[1]

  1. http://mobile.igihe.com/ibidukikije/article/imibereho-idasanzwe-y-ingagi-iyitandukanya-n-izindi-nyamaswa-amafoto