Imibanire y’Abantu

Kubijyanye na Wikipedia
Igitabo kivuga ku bushakashatsi mu bumenyi nyamuntu n'imibanire y'abantu.

Mu bihugu byakataje mu majyambere, usanga ubushakashatsi ari itara rimurikira ibikorwa by’amajyambere kandi bukaba n’umuyoboro w’iterambere rirambye haba mu bukungu, ubumenyi n’ikoranabuhanga, imibereho myiza y’abaturage, imiyoborere y’igihugu, umutekano n’ibindi.  

Tumenye Imibanire y'Abantu[hindura | hindura inkomoko]

Gukoresha ururimi abenegihugu bahuriyeho mu nzego zose – abashakashatsi, abanyeshuri n’abarimu, abafata ibyemezo, abaturage n’abandi bakenera ubushakashatsi cyangwa ibyabuvuyemo – bishobora gutuma hahangwa ubumenyi bwegereye abagenerwabikorwa, bakabugira ubwabo, bakabusangira kandi bakabusigasira.[1]Kuba abashakashatsi bo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyamberere badakoresha cyane indimi zabo kavukire mu gukora ubushakashatsi no mu guhererekanya n’abandi ubumenyi bwavumbuwe hirya no hino ku isi bishobora kuba biri ku isonga mu bibangamira iterambere rirambye, ryihuta kandi rigera kuri benshi.

Icyo wamenya ku Imibanire y'Abantu[hindura | hindura inkomoko]

Umuntu uhora atongana n’abagize umuryango we, aba afite ibyago byo gupfa imburagihe. Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Copenhague basanze mu bantu 10.000 bapfuye imburagihe mu gihe cy’imyaka 11, abenshi ari ba bandi bahoraga batongana n’abagize umuryango. Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko gukemura ibibazo n’amakimbirane byo mu muryango “bishobora kugabanya umubare w’abantu bapfa imburagihe.[2]Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 564 baherutse kurushinga muri leta ya Luwiziyana, bwagaragaje ko abantu bashwana bakirambagizanya bakongera bagasubirana, baba bafite ibyago byo gutandukana mu myaka itanu ya mbere y’ishyingiranwa ryabo. Nanone, barushaho kugirana amakimbirane kandi ntibagire ibyishimo.

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.africanminds.co.za/ubushakashatsi-mu-bumenyi-nyamuntu-nimibanire-yabantu/
  2. https://www.jw.org/rw/isomero/amagazeti/nimukanguke-no2-2016-mata/inama-ku-mibanire-yabantu/