Jump to content

Imbuto za roza

Kubijyanye na Wikipedia
Ibiti by 'amarose
Indabo z'amarose

Ubundi imbuto za roza umuntu azisanga ku biti by’amaroza n'ubwo nabyo byagaragaye ko abantu benshi batabizi, iyo indabo z’amaroza zimaze guhunguka neza rero ni bwo n’imbuto za roza zitangira kumera.

Benshi ushobora gusanga batanazi ko amaroza agira imbuto. Niba uri mu batari babizi, ni cyo gihe ngo umenye ko bya biti byeraho indabo za roza iyo indabo zishaje zigahunguka hazaho imbuto. Izi mbuto ziboneka mu mabara anyuranye nkuko n’indaboziba mu mabara anyuranye gusa akenshiziba umutuku cyangwa umuhondo.

Izi mbuto rero ni ingirakamaro mu mibiri yacu dore ko tuzisangamo intungamubiri zinyuranye. Muri zo twavuga vitamin A, B zinyuranye, C, E n’imyunyungugu nka kalisiyumu, ubutare, potasiyumu, manganese, magnesium, silicon, zinc, selenium na soufre.

Hanabonekamo kandi lycopene, pectin, lutein na beta-carotene utibagiwe flavonoids na carotenoid.

Akamaro[hindura | hindura inkomoko]

Kurinda indwara zakarande[hindura | hindura inkomoko]

Za carotenoids, flavonoids na polyphenols  dusanga mu tubuto twa roza ni bimwe mu bifasha umubiri gusohora imyanda n’uburozi. Iyi myanda n’uburozi byangiza uturemangingo-fatizo twacu bikaba byatera kanseri zinyuranye. Utu tubuto rero dufasha mu kurinda kanseri, indwara z’umutima no gusaza imburagihe.

Kugabanya cholesterol[hindura | hindura inkomoko]

Bya binyabutabire dusanga mu tubuto twa roza bigira uruhare mu kugabanya cholesterol mbi bityo bikarinda kuba warwara indwara z’umutima, stroke n’izindi zifata imiyoboro y’amaraso.

Kongera ingufu ubudahangarwa[hindura | hindura inkomoko]

Nkuko twabibonye mu mbuto za roza dusangamo vitamin C iyi ikaba ku isonga mu gutuma ubudahangarwa bw’umubiri bukomera. Iyi vitamin ituma insoro zera zikorwa ku bwinshi kandi ikaba ingenzi mu kurinda asima n’izindi ndwara z’ubuhumekero nk’inkorora n’ibicurane.

Guhangan na diyabete[hindura | hindura inkomoko]

Izi mbuto zibasha kuringaniza igipimo cy’isukari mu maraso bityo zikaba ari nziza mu gufasha abarwaye diyabete kuko ziringaniza igipimo cya insulin na glucose.

Gufasha mu igogorwa[hindura | hindura inkomoko]

Za aside zinyuranye zibonekamo na ya pectin bizwiho gufasha mu kunyara no kwituma. Bifasha mu gusohora umunyu udakenewe ndetse n’ibinure. Bifasha kandi igogorwa bityo bikarinda gutumba umaze kurya no kuzana ibyuka mu nda.

Uruhu rwiza[hindura | hindura inkomoko]

Ntawe utifuza kugira uruhu rwiza kandi rucyeye. Mu mbuto z’iroza dusangamo ibinyabutabire binyuranye bifasha kurinda iminkanyari bigafasha kugira uruhu rufite itoto. Si ibyogusa kuko bifasha gukira ibikomere vuba  n’ubushye.

Gufasha amaraso gutembera[hindura | hindura inkomoko]

Muri za mbuto dusangamo ubutare bukaba buzwiho kuba ishingiro mu ikorwa ry’insoro zitukura. Bityo izi mbuto zafasha umubiri wawe kutagira indwara yo kubura amaraso kandi bigafasha umubiri kugira oxygen ihagije bityo bigafasha mu mikorere yawo.

Gufasha amagufa gukomera[hindura | hindura inkomoko]

Ya vitamin C kandi izwiho gutuma hakorwa collagen. Iyiikaba izwiho kurinda amagufa kwangirika cyane cyane ku bageze mu zabukuru bikayafasha kugumana ireme nogukomera.

Indi mimaro[hindura | hindura inkomoko]

Imbuto za roza zizwiho guhangana n’indwara ya diabete kuko zigira uruhare rukomeye mu kuringaniza igipimo cy’isukari mu mubiri. Imbuto za roza zituma igogora rigenda neza ku waziriye kuko bifasha mu gusohora umunyu udakenewe ndetse n’ibinure bityo bikarinda kugubwa nabi umaze kurya no kuzana ibyuka mu nda.

Bitewe na vitamine C dusanga mu mbuto za roza, ngo zifitemo ubushobozi bwo kurinda ubudahangarwa bw’umubiri ubundi zigafasha insoro zera gukorwa ari nyinshi ari nabyo biturinda kurwara zimwe mu ndwara zifata imyanya y’ubuhumekero nk’ibicurane, inkorora n’izindi.

Iyi vitamine kandi ni nayo igira uruhare rukomeye mu gukomeza amagufwa y’umuntu cyane cyane abageze mu za bukuru. Bitewe nuko izi mbuto zifite akamaro gakomeye mu ikorwa ry’insoro zitukura bituma amaraso nayo atembera neza ndetse mu mubiri hakabamo oxygene ihagije.

Ikindi izi mbuto zizwiho ni ukugabanya cholesterole mbi mu mubiri ari nabyo bituma umuntu aca ukubiri n’indwara z’umutima, stroke n’izindi. Izi mbuto kandi ushobora kuzisoroma ugahita wirira, ushobora kuzikoramo umutobe cyangwa se uaziteka mu cyayi byose birashoboka.

Mu gihe ubashije kubona izi mbuto gerageza kuzirya kugirango ukuremo za ntungamubiri twavuze haruguru.

Uko ziribwa[hindura | hindura inkomoko]

Imbuto za roza ziribwa mu buryo bunyuranye.[hindura | hindura inkomoko]

Bwa mbere ushobora kuzisarura ugahita unyunyuza umutobe wazo, gusa hano usabwa kutarya nyinshi kandi ukibuka kunyunyuza neza ku buryo hasohoka umutobe gusa

Bwa kabiri urazisarura, ukazisatura ugakuramo utubuto ukatujugunya noneho ibisigaye ugashyira mu isafuriya ugacanira. Wakoramo icyayo cyangwa se umutobe byose birashoboka. Icyayi ukinywa kigishyushye naho umutobe uramimina ukabika gusaho bigusaba kuba wakoresheje imbuto nyinshi kugirango ubone umutobe uhagije.

Ushobora kandi no gucanira noneho ukiyuka ibyuya byazo cyane cyane mu gufasha uruhu no kuvura ibicurane.

Icyitonderwa[hindura | hindura inkomoko]

Izi mbuto iyo uziriye nabi ukanaryana utubuto tw’imbere dore ko tuba dufite utumeze nk’utwoya bishobora gutera uburyaryate ku rurimi. Usabwa kwitonda.

Zirikana ko utu tubuto inyoni zidukunda nujya kudusarura wibuke kuzisigira nyamuneka ntuzicure.

Reba[hindura | hindura inkomoko]

[1]

[2]

  1. https://inyarwanda.com/inkuru/80535/waba-uzi-intungamubiri-ziganje-mu-mbuto-za-roza-80535.html
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-28. Retrieved 2023-02-28.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)