Imbuto I Ngoma

Kubijyanye na Wikipedia
Imbuto i Ngoma

Intangiriro[hindura | hindura inkomoko]

gutera Ibiti muri ngoma

Abahinzi b’imbuto mu cyanya cyuhirwa mu Murenge wa Murama na Kabarondo, Akarere ka Kayonza n’Umurenge wa Remera mu Karere ka Ngoma, bafashe neza ibiti by’imbuto bahembwe ibikoresho birimo ipombo zitera umuti, roswari (Arrosoir) yo kuhira n’igikoresho cyifashishwa mu gukata ibisambo.[1][2]

Ubuso[hindura | hindura inkomoko]

Igiti cya aVoka

Ubuso buhinzeho imbuto bungana na hegitari 1,369 mu Mirenge ya Murama, Kabarondo na Remera, izi mbuto zikaba zuhirwa hifashishijwe amatiyo azamura amazi mu kiyaga gihangano cya Gishanda n’andi mahema afata amazi. Dr Bucagu akaba yasabye abahinzi gukomeza gufata neza ibiti by’imbuto kuko ari isoko y’ubukungu bafite mu minsi iri imbere.[1][3]

Imbuto z'uboko bwose

Imbuto[hindura | hindura inkomoko]

imfashanyigisho ku buhinzi bw’imbuto Uyu munsi ntimuratangira gusarura ariko igihe nikigera muzabona ko mutaruhiye ubusa. Imbuto zizabaha amafaranga menshi kandi n’abana banyu bazagira imirire myiza. Ubuso bwahinzweho ibi biti by’imbuto ni ubutaka bwari busanzwe butera ahanini kubera izuba riharangwa, no kuba umuturage ubwe atabasha kuhira imyaka ku giti cye hatabayeho izindi mbaraga z’abaterankunga.[1][4]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/kayonza-abahinzi-bafashe-neza-ibiti-by-imbuto-bahembwe
  2. https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ab-i-kayonza-batangiye-gutererwa-ibiti-by-imbuto-mu-mirima-mu-guhangana-n
  3. https://www.youtube.com/watch?v=FX9xHADBkgU
  4. http://umuseke.rw/2022/02/ngoma-baranduriwe-imyaka-bategekwa-gutera-ibiti-byimbuto/