Imbabura ya cana rimwe

Kubijyanye na Wikipedia

Imbabura ya cana rimwe ni imbabura yitwa cana rimwe, kuko ikoresha amashanyarazi ndetse n’ikara rimwe cyangwa ibisigazwa by’amakara byitwa icenga , Aho iyo mbabura ishobora gukoreshwa mu kubungabunga ikirere n'ibidukikije, kugabanya amakara akoreshwa, ndetse no kugabanya imyuka yangiza ikirere .[1]

Uko ikora[hindura | hindura inkomoko]

Imbabura ya cana rimwe, Hari izikozwe mu byuma cya metalike, aho igira akamoteri ku ruhande kajyaho cagi (chargeur) ya telefone, wayicomeka igateka ikoresheje ikara rimwe, Hari n’izindi mbabura , zikoze mu ibumba, bikaba bitandukanye mu biciro, aho iy’icyuma igura ibihumbi cumi na bitanu bw'amafaranga (15000 frw), naho iy’ibumba ikagura ibihumbi umunani (8000 amafaranga y'u Rwanda ).[1]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/cana-rimwe-igisubizo-ku-ibura-ry-amakara-no-kubungabunga-ibidukikije