Imashini itonora Fonio

Kubijyanye na Wikipedia
Igishanga

Imashini itonora fonio yahimbwe na Sanoussi Diakité, umuhanga mu bukorikori bw'ubukanishi ukomoka muri Senegali . [1] Diakité yahawe igihembo cya Rolex mu mwaka wa 1996 kubera iyo mashini yahimbye. [2]

Fonio ni kimwe mu bihingwa by'ibanze muri Afrika y'uburengerazuba. Kuberako ibinyampeke bya fonio biba ari bito cyane, igikonjo cyacyo cyo hanze kiragoye kugikuramo. "Mu myaka amagana yahise, abagore bo muri Afurika bakoze umurimo utoroshye wo gutegura igihingwa cya fonio bahura ndetse no gukubita ingano n'umucanga bivanze n'udukoko. Nyuma y'isaha imwe y'iki gikorwa kiruhije, ibiro bibiri gusa bya fonio nibyo byabashaga kuba birahari kugira ngo bikoreshwe kandi hakenewe byibuze litiro cumi n'eshanu z'amazi kugira ngo ukureho umucanga. " [3] Hamwe nubwo buvumbuzi inzira yose yagabanijweho aho yakuwe ku isaha 1 ubu ikagezwa ku murimo ukorwa mu minota 6.

Igisubizo cya Diakité cyari ugutanga umusaruro ungana na 50-kilogram (110 lb) igikoresho kikagenda kigabanya buhoro buhoro hejuru yimbuto mbere yo kunyura mu buryo buzunguruka, bukuraho ibishishwa. Imashini ishobora gukuramo umusaruro 5 kilograms (11 lb) za fonio mu minota 8. [4]

Ibihembo[hindura | hindura inkomoko]

Igikoresho cya Diakité ni urugero rw'ikoranabuhanga rikwiye ryavumbuwe mu gihe cyanyacyo, kubera ubushobozi bwaryo bwo gukemura ikibazo gikomeye mu bihugu biri mu nzira y'amajyambere ndetse n'ubworoherane gishobora kuba cyakorwa. Mu mwaka wa 2008, umurimo wa Diakité ni umwe mu mirimo itandukanye yatsindiye ibihembo bya Tech Awards mu cyiciro cy’ubuzima. [5]

Diakité yahawe igihembo cyo guhanga udushya muri Afurika mu mwaka wa 2013. [6]

Reba[hindura | hindura inkomoko]

  1. "African Genius". Kumatoo. Archived from the original on 2012-05-02. Retrieved 2012-04-09.
  2. "Grain of Hope". Rolex Awards. Retrieved 25 December 2019. A photo gallery of the fonio husking machine.
  3. "A machine to prepare African cereals". Rolex Awards. Retrieved 2008-10-08.
  4. Sanoussi Diakite: The Fonio Husker Machine (Senegal). African Innovation Foundation.
  5. "The Tech Museum of Innovation Announces 2008 Tech Awards Laurates | NComputing". www.ncomputing.com. Archived from the original on 2017-10-13. Retrieved 2017-10-13.
  6. https://www.bizcommunity.africa/Article/410/40/93089.html