Imana yi Rwanda
Iyobokamana
[hindura | hindura inkomoko]Umuco-nyarwanda wemeraga Imana Rurema. Mbere y’uko Kiliziya igera mu Rwanda, abakurambere bakoreshaga uburyo bwo guteza utuyuzi, ari byo kuraguza. Bakabaririza neza intsinzi y’inyatsi n’ibyago, maze inda yasumba indagu, ibyo ku gicumbi bikaburiramo, noneho ibyari umuhigo bikaboneza mu muhogo, ibintu byashaka bikadogera ni ha handi. N’ubwo iby’abapfu biribwa n’abapfumu, kuko ntawe utamba munsi iyo Nyamunsi yaje, indagu yibandaga ku bishobora gutanga ibyara no kurinda abanzi n’abarozi. Aha rero, inzira yari ndende, kuko byarengaga abazima bigafatira n’abazimu. Kera kabaye bigasaba kubandwa. Iyo zageraga ku Mulinzi wa Lyangombe, zahinduraga imvugo bigatinda: urwagwa rugahinduka urwaka, kwihagarika bikaba gutera isogi.[1][2]
ABakurambere
[hindura | hindura inkomoko]Mu myizerere ya ba sogokuruza, urubanza rwose n’urugendo urwari rwo rwose rwagombaga kubanza kumurikirwa abakurambere: ni byo bita guterekera. Ni nk’isengesho rya buri gihe, bakagusha neza abazimu kugirango batarakara bakarikoroza, ibintu bikadogera. Muri uko guterekera, habagamo guhiga umuhigo, maze ibintu byagenda neza bakazawuhigura, bigahuza n’igihe cyo kubandwa.[2]
Imana
[hindura | hindura inkomoko]Umuco-nyarwanda, mbere y’umwaduko w’Abapadiri Bera n’Abamisiyoneri b’Abazungu, abanyarwanda bemeraga ko Imana ishobora byose, itanga byose kandi itagurirwa: amazina amwe arabihamya: Ntimugura (Imana ntimugura, iyo muguze iraguhenda), Maniraguha (Imana iraguha, ntimugura), Hategekimana cyangwa Niyitegeka (Imana ni yo itegeka byose) na Itangishaka kandi Itangayenda (ntihaba gukanura amaso). Ni bwo habaho ya mvugo ngo: Uwo Imana yahaye amata ntisukamo amazi. Kandi ngo uwo Imana yasize umunyu rubanda ruramurigata. Bityo, agati kateretswe n’Imana ntigahuhwa n’umuyaga.