Ikoranabuhanga ku icyangobwa cy’ubutaka

Kubijyanye na Wikipedia
Ubutaka
gupima ubutaka batera Borne

Ikigo gishinzwe Ubutaka mu Rwanda (National Land Authority/NLA)cyatangije itangwa ry’ibyangombwa-koranabuhanga by’ubutaka (e-title), bikaba byitezweho kuruhura abaturage mu ngendo bakoraga bajya kubishakira ku Murenge cyangwa ku Karere.

Tumenye Ibyangombwa-koranabuhanga by'ubutaka[hindura | hindura inkomoko]

Gahunda yo gutangiza itangwa ry’ibyangombwa-koranabuhanga yabereye i Kigali kuri uyu wa Gtanu tariki 6 Mutarama mu mwaka 2023, yitabirwa n’Abayobozi b’inzego zinyuranye barimo ba Guverineri.Akenshi biragoye kugira ngo we gukora byibura ingendo ebyiri, eshatu, kugeza igihe ubonera ibyangombwa by’ubutaka, hari ingendo ukora ujya gushaka umukozi ubishinzwe, izo ukora ujya gushaka umukozi w’Irembo, ibyo byose noneho ubu wabikorera aho wicaye.[1]bavuga ko 80% by’ibibazo abaturage bahura na byo mu nzego z’ibanze bishingiye ku butaka, ndetse ko umuturage yajyaga abona icyangombwa cy’ubutaka akoze ingendo zitari munsi y’eshatu ku Murenge.Umuyobozi Mukuru wa NLA,avuga ko urugendo umuturage azajya akora ari urwo kujya kuzuza impapuro z’ihererekanya gusa, ahasigaye akazajya ategereza ubutumwa kuri telefone bumumenyesha ko ibyangombwa byabonetse.

Icyo byafashije[hindura | hindura inkomoko]

Ikigo NLA cyishimira kandi ko kitazongera gukoresha impapuro mu gucapa ibyangombwa by’ubutaka, ndetse ko amafaranga 5,000Frw yo kubicapisha umuturage atazongera kuyatanga.Umuturage ashobora kwibonera (download) icyangombwa cye akoresheje telefone igezweho (Smart phone) cyangwa mudasobwa, byaba na ngombwa akajya kugicapisha(printing), udafite ubwo buryo akaba yajya ku bakozi b’Irembo bakabimukorera.[1]Bavuga kandi ko kutajya gufata ibyangombwa by’ubutaka mu nzego za Leta ari igisubizo ku baturage no ku bakozi batabonekeraga igihe, ndetse ko byatangaga icyuho cya ruswa.Ikindi kibazo abayobozi bavuga ko bikemuye, ni ikijyanye n’imanza zishingiye ku butaka, aho abantu ngo bajyaga bigana impapuro z’ubutaka bakagurisha imitungo y’abandi, ba nyirayo batabizi.Kuva aho gahunda yo guca ibibanza no kwandika ubutaka ku bantu cyangwa ku bigo binyuranye itangiriye mu mwaka wa 2013,Mu Rwanda ngo hamaze kugaragara ibibanza birenga miliyoni 11 n’ibihumbi 600.Ikigo cy’Ubutaka kivuga kandi ko imiterere y’ibyangombwa bishya izatuma amabanki yoroherwa no kwandikisha ingwate z’abakiriya bayo, kuko amakuru y’ubutaka yose abasha kuboneka byoroshye.

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/hatangiye-gutangwa-icyangombwa-koranabuhanga-cy-ubutaka