Ikiyaga cyiri kugasongero ka Bisoke

Kubijyanye na Wikipedia

Ikirunga cya Bisoke gifite ikiyaga ku gasongero ni kimwe mu bisurwa na ba mukerarugendo bemeza ko ubwiza bwacyo butuma bakomeza kugisura kenshi.[1]

Imiterere[hindura | hindura inkomoko]

Ikiyaga cyo ku gasongero k’ikirunga cya Bisoke (Crater Lake) kiri ku butumburuke bwa metero 3711 ufatiye ku gipimo cy’inyanja (Sea Level), ni hamwe mu hantu nyaburanga hatatse u Rwanda.

Iki kiyaga kiri mu gace gafite uburebure burenga kilometero enye, mu yandi magambo akaba ari nk’ibibuga by’umupira w’amaguru hafi 40.

Ikirere cyo kuri iki kirunga gihinduka buri minota mike, rimwe usanga hari ibihu, ubundi ukabona harakeye, undi mwanya imvura nayo ikagwa gutyo gutyo.[2]

Ubukerarugendo[hindura | hindura inkomoko]

Bitewe n’imiterere y’aka gace, abahajya agomba kwambara imyenda irinda imbeho, inkweto zabugenewe (botte,  n’izindi nkweto zitanyerera) ikiri amahire ni uko aho bakirira abantu kuri RDB Kinigi udafite inkweto n’ikoti ry’imvura ashobora gukodesha ku mafaranga macye cyane.

Umunyamahanga usura ibirunga atanga amadolari 750$ (arenga 500 000 Rwf ).

Umunyarwanda we atanga gusa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 30 (42$ gusa), iyo bishyize hamwe bakaza mu itsinda rya benshi bishyura ibihumbi 25 buri umwe.[3]

Reba[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://mobile.igihe.com/ubukerarugendo/ahantu-nyaburanga/article/ikiyaga-kiri-mu-kirunga-cya-bisoke
  2. https://www.isimbi.rw/ubukerarugendo/article/ikirunga-cya-bisoke-gifite-ikiyaga-ku
  3. https://ar.umuseke.rw/tujyane-ku-kirunga-cya-bisoke-urugendo-rushobora-umugabo-rugasiba-undi-amafoto.hmtl