Ikiyaga cya Sake

Kubijyanye na Wikipedia

ikiyaga cya Sake giherereye mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba. Iki kiyaga gikunze gukoreshwa n’abaturage bagituriye bakivomamo amazi.[1]

Iki kiyaga cya Sake gihana imbibi n’imirenge ya Sake, Jarama na Rukumberi.[2]

Umwihariko wacyo[hindura | hindura inkomoko]

Abaturage bagiaturiye bavuga ko haba ngona nyinshi, bakemeza ko binakwiye gutuma buri muntu wese agira amakenga igihe yegereye iki kiyaga.

Bavuga kandi ko usibye imirimo y’uburobyi, hari n’abagana iki kiyaga baje kuvoma amazi yo gukoresha imirimo itandukanye nubwo ubuyobozi bw’Umurenge wa Sake buvuga ko nta muturage ukwiye kuvoma aya mazi bitewe n’uko bafite amavomero bashobora gukuramo amazi meza badafite impungenge z’umutekano wabo.[3]

Ibindi[hindura | hindura inkomoko]

Uretse kuba cyakitabazwa mu kubaka umujyi nyaburanga muri Ngoma, ikiyaga cya Sake kizwi ho kugira amafi menshi. Giherutse guterwaho ibiti mu rwego rwo kukibungabunga.[2]

Reba[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-abaturage-bahangayikishijwe-n-ingona-ziba-mu-kiyaga-cya-sake-bavomamo
  2. 2.0 2.1 https://www.kigalitoday.com/ubukerarugendo/ahantu/article/inkengero-z-ikiyaga-cya-sake-zigiye-kugirwa-ahantu-nyaburanga
  3. https://muhaziyacu.rw/amakuru/ngoma-tembera-ubusitani-bwa-sake-beach-mu-mahumbezi-yikiyaga-cya-sakeamafoto/