Jump to content

Ikiyaga cya Manzala

Kubijyanye na Wikipedia
Ikiyaga cya Manzala

Ikiyaga cya Manzala ni ikiyaga rimwe na rimwe cyitwa lagoon,kiri mu majyaruguru y'uburasirazuba bwa Egiputa kuri Delta ya Nili hafi ya Port Said no ku bilometero bike uvuye mu matongo ya kera ahitwa Tanis . [1] [2] Nicyo kinini mu biyaga byo mu majyaruguru ya Delta. [3] Mu mwaka wa 2008 cyari gifite kilometero 47  z'uburebure na kiromrtero 30 z' ubugari. [3]

I

Imiterere y'ikiyaga cya Manzala[hindura | hindura inkomoko]

Ikiyaga cya Manzala ni kirekire ariko ni gito. Nubwo ubujyakuzimu bw'ikiyaga cya Manzala bugira uburebure bwa metero enye kugeza kuri eshanu gusa, ubujyakuzimu bwahindutse mu gihe cyo kubaka umuyoboro wa Suez kugira ngo uwo muyoboro wiyongereho uburebure bwa kilometero 29 ku kiyaga. ubutaka cyacyo ni ibumba ryoroshye. [4] Mbere yo kubaka umuyoboro wa Suez, ikiyaga cya Manzala cyari gitandukanijwe n’inyanja ya Mediterane n'umurongo w'umucanga kuri metero 200 kugeza 300.

Port Said yashinzwe yegeranye n'ikiyaga cya Manzala mu kinyejana cya cumi n'icyenda kugira ngo ishyigikire kubaka imiyoboro n'ingendo bijyanye. Ikiyaga giherereye mu majyepfo y’ikibuga cy’indege cya Port Said kigabanya ubushobozi bw’umujyi bwo kwaguka. [5]

Umuyoboro wa Suez[hindura | hindura inkomoko]

Ikiyaga cya Manzala kiri mu majyaruguru y’ibiyaga bitatu bisanzwe byahujwe n’umuyoboro wa Suez, ibindi bibiri ni ikiyaga cya Timsah n’ikiyaga kinini cya Bitter . Kubaka umuyoboro byaturutse mu majyaruguru ugana mu majyepfo, bigera i Manzala mbere. Bitewe n'uburebure bw'ikiyaga, byabaye ngombwa gucukura undi umuyoboro w kugira ngo amato anyuremo.

Ibikorerwa mu kiyaga cya Manzala[hindura | hindura inkomoko]

Ikiyaga cya Manzala cyabaye isoko y’amafi ahendutse yo kugaburira abantu mu Misiri, ariko kwanduzwa kw'amazi yo mu biyaga byagabanije umusaruro wicyo kiyaga. Mu 1985, uburobyi bwo mu biyaga bwari ahantu hangana na hegitarih 89.000 kandi bukoresha abakozi bagera ku 17.000. [1] Guverinoma ya Misiri yumukije igice kinini cy'ikiyaga mu rwego rwo guhindura ubutunzi bwa Nili mu guhinga imirima. Umushinga ntiwungutse: ibihingwa ntibyakuze neza mu butaka bw'umunyu kandi agaciro k’umusaruro wavuyemo kari munsi y’agaciro k’isoko ry’amafi ubutaka bwagaruwe mbere bwatanze. Kugeza mu mwaka wa 2001, ikiyaga cya Manzala cyari cyatakaje hafi 80 ku ijana by'ahahozeho kubera ingaruka zo gukamya amazi. [6]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 Dinar, p.51
  2. . p. 72. {{cite book}}: Missing or empty |title= (help)
  3. 3.0 3.1 Zahran, p.283
  4. . p. 124. {{cite book}}: Missing or empty |title= (help)
  5. . p. 207. {{cite book}}: Missing or empty |title= (help)
  6. Ibrahim, p.145