Ikiraro cy’abanyamaguru kirekire muri Afurika y’Iburasirazuba

Kubijyanye na Wikipedia
ikiraro

Minisitiri w’Uburezi akaba n’imboni y’Akarere ka Nyanza,yayoboye umuhango wo gutaha ikiraro cya mbere kirekire mu Rwanda no muri Afurika y’Iburasirazuba, cyubatswe n’Umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri leta wubaka ibiraro byo mu kirere bikoreshwa n’abanyamaguru, Bridges to Prosperity, ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda.

Bimwe mubyo Wamenya[hindura | hindura inkomoko]

Iki kiraro cyatashywe kuri uyu wa 18 Mutarama mu mwaka 2023 gifite metero 150 z’uburebure, cyuzuye gitwaye miliyoni zirenga 204 Frw kikaba icya 150 muri 355 bizubakwa n’uyu muryango bitarenze umwaka wa 2024. Byose hamwe bikazatwara miliyoni 23$ ni ukuvuga arenga miliyari 23 Frw.Gihuje imirenge ya Cyabakamyi mu Karere ka Nyanza n’uwa Musange mu Karere ka Nyamagabe kinyuze hejuru y’Umugezi wa Mwogo watumaga imigenderanire itagenda neza.Ni amasezerano y’imyaka itanu uyu muryango wagiranye na leta y’uko hazubakwa ibiraro bizahuza abaturage barenga miliyoni nk’imwe muri gahunda yo kurwanya ubukene buterwa n’uko ibyaro biri mu bwigunge.Minisitiri yavuze ko kubaka ibikorwaremezo byagize uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994, ibinakurura ishoramari mu nzego zitandukanye.[1]Ubushakashatsi bwakozwe na Bridges to Prosperity n’abarimu bo muri za Kaminuza bwagaragaje ko ahubatswe ibiraro umusaruro w’abaturage wazamutseho 20% kubera ubuhahirane no kongera umusaruro mu mirimo itandukanye ibimburiwe n’ubuhinzi.Minisitiri yakomeje avuga ko "kubaka bene ibi bikorwaremezo kandi bigamije gusuzuma uburyo abaturage bakira indi mishinga igihugu kibafitiye, ngasaba abayobozi b’uturere twombi kukibungabunga uko bikwiriye."Nubwo mu mwaka 2019 ari bwo umushinga wo kubaka ibi biraro wamuritswe ku bufatanye na Minisiteri y’Ibikorwaremezo, iy’Imari n’Igenamigambi n’uturere, Bridge to Prosperity (B2P) imaze imyaka 10 ikorera mu Rwanda.Umuyozi Mukuru wa B2P, yavuze ko kubaka ibi biraro byatewe n’ubushakashatsi bakoze bakabona ko mu bice by’ibyaro iterambere ritagenda neza ribangamiwe no kubura ibibahuza mu guha imbaraga ubuhahirane no kubona izindi serivisi.Ati "Twasanze abantu benshi baba mu byaro ariko ibintu bitagenda neza haba mu buhahirane, mu kujyana abana ku ishuri, kujya ku isoko n’ibindi. Twemeje ko tugomba kubikemura tububakira ibiraro bibahuza.U Rwanda ni igihugu cy’imisozi igihumbi kandi gitekanye aho imisozi n’imigezi bigaragaza uburanga bwacyo, bukarushaho kugaragara iyo imisozi ihuhwe n’ibyo biraro.

Ibindi wamenya[hindura | hindura inkomoko]

Iki kiraro kitarubakwa kwambuka umugezi wa Mwogo byari bigoye cyane ku buryo iyo wuzuzwaga n’imvura hari n’ababiburiragamo ubuzima.Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza avuga ko iri ari iterambere rifatika bagezeho rirengera n’ubuzima bw’abantu ndetse ko bafite na gahunda yo kubaka ibindi.Ati "Iki ni ikiraro cya gatanu dutashye, hari ibindi bine kandi tuzubaka muri uyu mwaka. Dufatanyije na B2P twakoze inyingo y’ibiraro 20 tuzubaka no mu mwaka utaha mu kurushaho guha imbaraga ubuhahirane.Koroshya ubuhahirane n’imigenderanire kw’iki kiraro bihamywa kandi na Mukanzige Eleda utuye mu Murenge wa Musange ho mu Karere ka Nyamagabe uvuga ko "Iyo Mwogo yabaga yuzuye, byanagoranaga kujya guhahira mu isoko rya Mucubira riri mu Murenge wa Cyabakamyi.[1]Igitekerezo cyo kubaka ibiraro cyavuye ku mugabo witwaga Ken Frantz wabonye ifoto y’abagabo bo muri Ethiopia bambuka ikiraro cyari cyangiritse ku mugezi wa ‘Blue Nile’ bakoresheje imigozi.Byatumye we na bagenzi be biyemeza kucyubaka ari nabwo batangije B2P nk’uburyo bwiza bwo kurwanya ubukene buterwa n’ubwigunge mu bice by’ibyaro, kugeza ubu ikaba imaze gusakara ku Isi hose.Umuyobozi Mukuru wa B2P ku Isi, Nivi Sharma yashimiye ubuyobozi bw’igihugu bwabafashije mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga kuko "biratangaje kubona abayobozi bo mu nzego zo hejuru bava mu byo barimo bakaza kwita ku nyungu z’abaturage.

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-hatashywe-ikiraro-cy-abanyamaguru-kirekire-muri-afurika-y-iburasirazuba