Jump to content

Ikiraro cy'ingufuri z'urukundo

Kubijyanye na Wikipedia

'Le pont Honenzollem’ cyangwa se ikiraro cy’ingufuri z’urukundo

Ikiraro cy'ingufuri z'urukundo

ni hamwe mu hantu nyaburanga mu Budage hasurwa n’umubare munini w’abantu, cyane cyane abakundana baba baje kuhahamiriza isezerano ry’urudashira bafitanye.

inkomoko[hindura | hindura inkomoko]

Cologne-Köln ni Umujyi umaze imyaka 2000, uherereye mu Budage ukaba umujyi urimo ibikorwaremezo bitandukanye cyane cyane ibishingiye ku muco wo muri ako karere k’iburengerazuba uherereyemo.

Uyu mujyi unyurwamo n’umugezi wa Rhine, ukoreshwa cyane mu ngendo z’ubwato no kwikorera ibicuruzwa bijya hirya no hino mu Burayi. Cologne-Köln yongeye kubakwa nyuma y’intambara ya kabiri y’Isi kuko yari yarawushegeshe.

Ni umujyi usurwa cyane na ba mukerarugendo baturuka hirya no hino ku Isi, kubera ubwiza bwawo. Mu bice bisurwa cyane harimo Cathédrale de Cologne na Musée Ludwig, irimo ibihangano byo mu kinyejana cya 20 birimo n’iby’umuhanzi uzwi cyane nka Picasso.

Muri iyi nkuru turagaruka ku rwibutso rudasanzwe abakerarugendo n’abatuye muri ako karere bakunze gusiga ku Kiraro bita Honenzollem (Le pont Honenzollem).

Ubukerarugendo buhakorerwa[hindura | hindura inkomoko]

Abakerarugendo benshi n’abandi baturuka hirya no hino muri iki Gihugu, bashyira ingufuri z’urukundo kuri iki kiraro cyitwa Hohenzollernbrücke kugira ngo berekane amarangamutima y’urukundo bafitiye abo bakunda.

Iki kiraro cyabaye nk’ahantu ho kwerekanira urukundo rutagira ubuhemu bitewe n’amagambo abakundana basiga ku ngufuri ziri ku nkengero z’iki kiraro.

Usanga abakundana bahaza mu rwego rwo gutungura abo bakunda. Baba bitwaje ingufuri banditseho amagambo y’urukundo magufi, ubundi ingufuri umwe mu bakundana akayifungira mu maso ya mugenzi, ati “urukundo rwanjye nawe rurafunze ubuzira herezo”, ubundi akanaga infunguzo mu mugezi wa Rhine bakigendera.

Andi mateka[hindura | hindura inkomoko]

Iki kiraro basigaho izi ngufuri gifite amateka akomeye kuko cyubatswe mu 1907 gitahwa 1911, kigizwe n’ibice bibiri, aho kimwe kigenewe gucaho za tramway umuntu yakwita Gari ya Moshi nto n’inini ndetse n’imodoka zigana mu Mujyi, ikindi gice kigenewe abanyamaguru n’amagare.

Iki kiraro ni kimwe mu bitararashweho ibisasu mu ntambara ya kabiri y’Isi, ariko haje gufatwa icyemezo, Abadage ubwabo barakirasa kugira ngo abo barwanaga nabo batacyambukiraho, ubwo hari mu 1945.

Nyuma y’intambara ya kabiri y’Isi, ikiraro cyongeye kubakwa gifungurwa mu 1948. Uyu munsi Ikiraro Hohenzollern ni kimwe mu bikunzwe cyane kandi bisurwa n’abantu benshi.

Uretse ingufuri z’urukundo, iki kiraro kandi ugisangaho abahanzi baririmba indirimbo z’urukundo banacuranga. Mu nkengero zaho hari ahantu nyaburanga ho kuruhukira, hoteli na restaurants zikikije umugezi Rhin byose byinjiza akayabo k’amadovize.

Reba[hindura | hindura inkomoko]

[1]

  1. http://mobile.igihe.com/ubukerarugendo/hirya-no-hino/article/tujyane-i-cologne-ku-kiraro-cy-ingufuri-z-urukundo-amafoto