Ikinetenete

Kubijyanye na Wikipedia
Ikitenetene

Ikinetenete ni ikimera kizwi n’Abanyarwanda benshi , cyane cyane ababyeyi kuko gituma umwana yoroherwa mu nda, niba yari yananiwe kwituma bigakunda, bityo ibyamuryaga bigashira. Hari n’abagikoresha mu gihe umwana yarwaye inkorora, bakacyotsa mu rukoma, bagakamura bagaha umwana amazi yacyo. Ikinetenete kandi gikora nk’icyo bita Umukunde,ngo ufasha umwana gukundana n’amara ye, ntakomeze kuribwa mu nda.[1][2][3][4]

Kuvura[hindura | hindura inkomoko]

  • Igiti
    Kivura n'amatwi hamwe n'inkorora. ni uku kivumbika mu ivu rishyushye wacyizingiye mu rukoma, kigashyuha. Ukagikuramo maze ugakandira mu gutwi kiri akazuyazi ariko kitakotsa.
  • Ku nkorora umaze ku kivumbika uragihekenya.
  • Imigozo y'Ikinetenete
    Ikinetenete baragitwika bagashyira utuzi twacyo ku gakondo k'uruhinja kagakungura nta infection ijemo.[1]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/ibi-bimera-bifite-ibanga-mu-buvuzi-gakondo
  2. https://www.wisdomlib.org/definition/ikinetenete
  3. https://rw.amateka.net/iihango-yumugore-mu-gihe-cyo-kubyara/
  4. https://www.youtube.com/watch?v=V3X-Do0eAak