Ikimoso

Kubijyanye na Wikipedia
Ikimoso indwara ifata abana

Ikimoso ni indwara ifata abana mu gituza bigatuma habaho gutera cyane ku umutima.

Tumenye indwara y'Ikimoso[hindura | hindura inkomoko]

Ikimoso iyindwara abakuze bavugako atarinzaduka kuko bavuga ko bumvaga ababyeyi babo indwara bayita Ikimoso nukuvuga ngo babyirutse indwara ibaho.Ni indwara ifata abana mugatuza umutima ugatera cyane,gucika intege mumubiri iyo habayeho gutinda kuvura iyondwara habaho kunanuka cyane k'Umwana wafashwe niyondwara.Ibindi bimenyetso byindwara y'Ikimoso usanga umwana ananuka cyane bikabije kandi aryaneza,kugira imbeho mumubiri,aho umwana ananirwa kurya kandi ukanasanga akorora ubona yacitse intege cyane.[1]Ikimoso ni indwara kuri ubu igaragara mukarere ka Rusizi mumurenge wa Nkombo ariko si umwihariko wo muri ako karere, bavuga ngo birashoboka ko haba hari ababa bayifite ntibamenyeko ihari kuberako badafite uwabwira kwari indwara y'Ikomoso.Uburyo bukoreshwa mukuyivura ni ukwahira imiti y'ibyatsi basekura mu isekuru ku umwana uyirwaye ahabwa amazi yabyo,umwe mubabyeyi biyambazwaga mukuvura iyondwara avugako yakuze abona Nyirakuru yahira imiti y'ibyatsi akayisekura akayiha abana avuga ko ari kubavura Ikimoso.[2]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://igihe.com/ubuzima/article/nkombo-urujijo-ku-ndwara-yiswe-ikimoso-itera-abana-kunanuka
  2. https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/igicumucumu-kivura-umusonga-inzoka-n-ibisebe-bidakira-impuguke