Ikimera cya Kapusine

Kubijyanye na Wikipedia
Ikimera cya Capusine

Kapusine[hindura | hindura inkomoko]

Ikimera cya kapusine ni ururabo ruterwa mu busitani, rimwe na rimwe rukimeza no mu murima, rugira amabara meza ari nacyo bamwe barukundira. Capusine ni ururabo ruboneka ahatandukanye mu Rwanda aho usanga abenshi banayikoresha mu kwivura indwara zoroheje, cyane nki ibicurane.[1][2]

Ku Abana[hindura | hindura inkomoko]

Amababi n’imbuto bya kapusine(Capucine) bivamo imiti itandukanye ku bana ndetse n’abantu bakuru. Ababyeyi bakunze kuyifashisha mu kuvura abana barwaye inkorora ndetse n’ibicurane giripe, aho bafata amababi yayo bakayababura ku muriro, amazi avuyemo bakayanywa. Si ku bana gusa kuko n’abakuru bayikoresheje ikunze kugaragaza umusaruro muzima.[3][2]

ABAGORE NA BAGABO[hindura | hindura inkomoko]

mu buvuzi bavuga ko kapusine (capucine) mugihe iriwe ari mbisi cyangwa isekuwe, ukavanga n’amazi ukanywa igice cy’ikirahure, ibyo byica imyanda yo mu myanya ndangagitsina ku bagabo no ku bagore. Ibi ngo biterwa n’uko ivura indwara zo mu mpyiko no mu ruhago, ndetse ngo yongera ubushake bw’imibonano mpuzabitsina.[1][3][2]

IBINDI[hindura | hindura inkomoko]

Umuti wa capusine

Ibibabi by’iki kimera bitogosheje mu mazi iyo ubyogesheje mu mutwe ngo byaba bitera umusatsi kumera bikaburizamo indwara z’uruhara n’ibihushi ndetse n’umusatsi ntiwongere gupfuka. Kapusine kandi ngo hari n’abazitunganya bakazirya nka Salade. Uretse izi ndwara zavuzwe haruguru, kapusine ngo ishobora no kuvura inkorora y’igikatu, kuvura igisebe ndetse ngo ishobora no kujyanwa mu nganda igakorwamo imiti ivura indwara zitandukanye.[1][3][2]

ISUKU[hindura | hindura inkomoko]

Ariko kandi, umuntu ugiye gukoresha kapusine aba asabwa kuyisukura cyane, mu rwego rwo kwirinda ko hari mikorobe zishobora gusigara ku mamabi, zikaba zatera ubundi burwayi. Bivugwa ko imbuto, amababi ndetse n’uruti ni byo bivura izo ndwara zitandukanye zavuzwe haruguru.[1][3][2]

AMASHAKIRO[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 https://igihe.com/ubuzima/inama/article/ikimera-cya-kapusine-cyica-imyanda
  2. 2.0 2.1 2.2 2.3 2.4 https://umutihealth.com/capucine/
  3. 3.0 3.1 3.2 3.3 https://inyarwanda.com/inkuru/79391/kapusine-ururabo-rutangaje-79391.html