Ikigonyi

Kubijyanye na Wikipedia
Ikigonyi

Ikigonyi ni imwe munzu z'akinyarwanda,ikaba ari inyubako yaranganga umuco w'akinyarwanda, ikaba i,we nzu zabaga bubatse mu rugo rwohambere, aho yabaga . Inzu ya Kinyarwanda y'ubakishwaga ibikoresho bitandukanye nk' imiganda igizwe n’umusave, umubirizi n’umuvumu. Harimo imbariro zigizwe n’imisekere, imbingo, imbabaza, imisororo, iminaba, imitiritiri, imicundura, imikindo, ndetse hamwe n' imishurushuru.[1]

Inzu[hindura | hindura inkomoko]

Inzu y'ikigonyi yakundaga kuba isakajwe n'igisenge cyangwa se ugitunga. Bigaragara ko cyera, iyo abantu bamwe babaga basiza ikibanza, abandi babaga batangiye gutunga cyangwa kuboha igisenge cy’iyo nzu. Iyo igisenge cy'amaraga kuzura bakirambikaga hagati mu mugero, bakakizamura ku nkingi, bakakigeza ku nzu bifuza. Mu mugero bakahashinga imiganda, bakayigonda ikinjira muri cya gisenge, bakayikomerezaho baboha kugeza ku butaka.[2]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.youtube.com/watch?v=pra6OqTa4MM
  2. https://igihe.com/umuco/article/ubwubatsi-bwa-kinyarwanda-ibyerekana-ubumenyi-buhambaye-bw-abakurambere