Ikigo ndangamuco n’ingoro ndangamurage ya Karonga

Kubijyanye na Wikipedia

 

Ikigo ndangamuco n’ingoro ndangamurage Karonga
Inzu Ndangamurage ya Karonga
Ikigo ndangamuco n’ingoro ndangamurage mu karere ka Karonga, mu gihugu cya Malawi.
ingoro

Ikigo ndangamuco n’ingoro ndangamurage ya Karonga ( CMCK ), bakunze kwita Inzu ndangamurage ya Karonga, ni ikigo ndangamuco n’ingoro ndangamurage bibarizwa k'ubutaka bwa Afurika mu Karere ka Karonga, mu majyaruguru y'igihugu cya Malawi . [1]

Amavu n'amavuko[hindura | hindura inkomoko]

Mu kwezi ku Gushyingo mu mwaka wa 2004 nibwo Inzu Ndangamurage ya Karonga yafunguwe ku mugaragaro na Nyakubahwa Perezida Bingu wa Mutharika.[2]

Zimwe mu nshingano z'Ikigo ndangamuco n’ingoro ndangamurage ya Karonga ni ukubungabunga no guteza imbere umurage karemano n'umuco wa Karonga. Ibisigazwa by’ibinyabuzima bya Dinosaurs ,Abantu bo hambere ndetse n'ibisigisigi byabanjirije amateka byerekanwa mu nzu ndangamurage bitanga ibisobanuro ku nkomoko y’abantu n'amateka y'ubuzima ku isi. [3] [4]

Ibyegeranyo[hindura | hindura inkomoko]

Gukusanya, kubungabunga no kwerekana ibihangano byateguwe n’ishami rya kera, rishinzwe ishami ry’umuco, muri minisiteri y’itangazamakuru, ubukerarugendo n’umuco ku bufatanye na Fondasiyo ya Uraha . Ibyibandwaho mu imurikagurisha ndangamuco ni uruhare rw’abaturage, imico gakondo ndetse n’abayobozi b'abaturage bababasabwe gufasha abaturage mu gukusanya ibyegeranyo bitandukanye byo kumurika.[5]

Inzu ndangamurage ifite imurikagurisha rusange ryiganjemo miliyoni 130 z’ibimera bya Malawisaurus, byavumbuwe muri kilometero 45 mu majyepfo y'Ikigo ndangamuco n’ingoro ndangamurage ya Karonga hagati mu butaka bw'iki kigo. [6]

Malawisaurus (Malawi lizard) on display at the Cultural Museum Centre Karonga
Malawisaurus (umuserebanya wa Malawi) yerekanwa mu kigo ndangamurage ndangamuco Karonga

Kwegera[hindura | hindura inkomoko]

Ikigo gifite ahantu h’umuco hateranira abaturage ba Karonga nabashyitsi babo. Nubwo hakirimo kubakwa, iyi nyubako ni ikibanza cy'ibikorwa bitandukanye by'umuco harimo nko gukina amakinamico, kubyina imbyino, umuziki ndetse n'ibirori bya korari.

Uko iboneka hamwe n'ukuntu igaragara mu mpande zose z'amerecyezo  igaragarazamo imyaka miriyoni 240 y'amateka ya Karonga - kuva mu bihe bya dinosaurs kugeza mu bihe bya demokarasi, harimo imiterere yabanjirije amateka, inyamaswa, abantu bo hambere hamwe n'ubuzima bwabo, inyandiko za kera, amateka y'ubucuruzi bwabacakara, ibihe byabakoloni, Malawi iyobowe na Dr. Banda, mu mico n'imigenzo y'abaturage ba Karonga.

Gahunda[hindura | hindura inkomoko]

Ikigo cy’ubushakashatsi mu murima gifatanya ni mishinga mpuzamahanga. Hamwe n'igitekerezo cyihariye cy'Ikigo ndangamuco n’ingoro ndangamurage cya Karonga ni ikintu cy'ingenzi mu guteza imbere ishimwe ry'umurage ndangamuco na kamere bya Malawi hifashishijwe iterambere ry'uburezi n'ubushakashatsi.

Inyubako[hindura | hindura inkomoko]

Iyi nyubako irimo ikigo ndangamuco n’inzu ndangamurage byubatswe mu mwaka wa 2004 ku mafaranga angana na miliyoni 30 z'amanyamalawi angana n'ibihumbi magana abiri mirongo irindwi na bitandatu by'amadolari y'Amerika (US $ 276,000) yatewe inkunga n’amagufwa yacukuwe ya Malawisaurus nicyo kiranga inzu ndangamurage. Mu mwaka wa 2014, ibyangijwe n’ikirere byugarije ikusanyirizo ry’ibimera n’ibindi bihangano byo muri iki kigo. Ubujurire bwa K30million bwakozwe hagamijwe gusana igisenge cya Onduline.

Iyi nyubako yateguwe n’umwubatsi w’Ubwongereza Kevin M Davies (BA (Hons) Dip Arch (Comm) RIBA ARB MIA Umuyobozi ndetse akaba n'umwubatsi, kandi ni umwe mu mishinga yakunzwe cyane.

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. "Museums in Africa: Malawi". International Council of African Museums. Archived from the original on 3 December 2010. Retrieved 9 August 2014.
  2. Nkawihe, Maurice. "Karonga Museum sends SOS". nyasatimes.com. Nyasa Times. Archived from the original on 26 September 2014. Retrieved 17 December 2014.
  3. "Cultural and Museum Centre, Karonga". Archived from the original on 19 November 2008. Retrieved 17 December 2014.
  4. "The Cultural & Museum Center Karonga - Fossils". Archived from the original on 5 January 2009. Retrieved 17 December 2014.
  5. "Ministry of Information, Tourism, and Culture". Retrieved 17 December 2014.
  6. "The Cultural & Museum Center Karonga, Museum". Archived from the original on 5 January 2009. Retrieved 17 December 2014.

Ihuza ryo hanze[hindura | hindura inkomoko]