Jump to content

Ikigo gishinzwe ubutaka mu Rwanda

Kubijyanye na Wikipedia
Ubutaka

ikigo gishinzwe ubutaka mu Rwanda cyatangajeko kigiye gukora igishushanyo mbonera kizifashishwa mugukoresha neza ubutaka iyigahunda ikaba iri kurwego rwigihugu kandi ikaba yishimiwe cyane kuberako izafasha abaturage ndetse nigihugu muri rusange.[1]

Amavu n'amavuko

[hindura | hindura inkomoko]

Ikigo cy'igihugu gishinzwe Ubukata, ni ikigo cya leta cyibarizwa muri minisiteri y'ibidukikije, cyikaba gifite inshingano zirimo gushyira mubikorwa politi z'ubutaka, igenamigambi ry'imikoreshereze y'ubutaka, kwandika ubutaka , guhuza ubutaka, gukemura amakimbirane ashingiye k'ubutaka n'ibindi...[2]

Ikigo gishinzwe imicungire n'imikoreshereze y'ubutaka mu Rwanda(NLA) cyashyizweho n'iteka rya Perezida no 030/01ryo kuwa 06/05/2022. nyuma y'amavugurura atandukanye, icyi kigo cyagiye gihindurirwa amazina kuva mu mwaka w'2008 cyitwaga ikigo cy'ubutaka(NLC), naho muri 2011 cyitwa ikigo cy'igihugu gishinzwe umutungo kamere(RNRA), naho muri 2017 cyiswe ikigo gishinzwe imicungire n'imikoreshereze y'ubutaka mu Rwanda(RLMUA) cyongera guhindurirwa izina ari na ryo gifite ubu(NLA).[2]

Icyi kigo gishinzwe gukurikirana imicungire n'imikoreshereze y'ubutaka mu Rwanda(NLA),kuva cyashingwa cyakoze impinduka zigaragara, bimwe mubyingenzi byagezweho harimo nk'ishyirwaho rya politiki y'ubutaka mu Rwanda, rejisitiri y'ubutaka ikozwe mu buryo bw'ikoranabuhanga, Igenamigambi rihamye ry'imikoreshereze y'ubutaka bw'igihugu cyose hagamijwe imikoreshereze ihamye kandi inoze y'umutungo kamere w'ubutaka.[2]

Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubutaka cyagize kandi uruhare rufatika mu gukemura amakimbirane ashingiye ku butaka binyuze mu guhuza no kumvikanisha abari bafitanye amakimbirane. Aha iki kigo cyikaba cyarabashije guha ba nyir'ubutaka umutekano urambye ku butaka bwabo, cyibasha no gukumira amakimbirane binyuze mu iyandikisha rusange ry'ubutaka.[2]

Intego n'inshingano

[hindura | hindura inkomoko]

Intego y'ikigo ni uguharanira ko imicungire n'imikoreshereze y'ubutaka bikorwa muburyo bunoze hagamijwe iterambere rirambye.

Inshingano z'ikigo ni;

1. Gushyira mubikorwa politike, amategeko, ingamba, n'amabwiriza by'igihugu n'ibyemezo bya leta byerekeranye no kwandikisha ubutaka, igenamigambi n'imicungire by'imikoreshereze y'ubutaka.[3]

2. Kugira inama leta kubijyane n'ubutaka[4]

3. Kwigisha no gukangurira abaturage politike n'amategeko byerekeye imicungire n'imikoreshereze y'ubutaka.[5][6][7][8]

4. Gutunganya no guhuza n'igihe igitabo cyandikwamo amakuru yerekeranye n'ubutaka,no gutanga amakuru yerekeranye n'ubutaka.[9][10]

5. Gutegura, guhuza n'igihe no gukurikirana ishyirwa mubikorwa ry'ibishushanyombonera by'imikoreshereze y'ubutaka ku rwego rw'igihugu no ku nzego zibanze ndetse no gushyiraho amahame ngenderwaho, imirongo ngenderwaho n'amabwiriza y'ikoreshwa ry'ubutaka hagamijwe gukoresha ubutaka neza no kubaka iterambere rirambye.[11][12]

6. Gukurikirana imikoreshereze y'ubutaka mu gihugu nokugaragariza leta aho bukoreshwa nabi.[13]

7. Gukora, kuvugurura, gutangaza no kumenyekanisha ibipimo n'amakarita by'inyigo y'imiterere ku bumenyi bw'isi, iby'imiterere y'ubutaka, iby'imbago zo mu mazi, iby'ibibanza n'amasambu birebana n'umutungo w'ubutaka.[14]

8. Kwakira no kugenzur imishinga ijyanye no kugura cyangwa gukodesha ubutaka bwa leta buri mu mutungo bwite wayo.[14]

9. Gutanga no kwambura mu mwanya wa leta ibyangombwa by'ubutaka hakurikijwe itegeko rigenga ubutaka[15][16][17]

10. Kubarura no kugaragaza imitungo yose yo ku butaka mu gihugu, ubwiza n'imikoreshereze yayo no kubika amakarita, amafoto yafatiwe mu kirere no kuba ikusanyirizo ry'amakuru yabyo.[18][19]

11. Gufasha kubaka ubushobozi bw'inzego z'imitegekere y'igihugu zegerejwe abaturage mu micungire n'imikoreshereze y'ubutaka.[3]

12. Gusesengura imishinga mishya isaba ubutaka no kugenzura ko ikurikije amategeko y'igihugu y'imikoreshereze y'ubutaka n'ibishushanyombonera by'iterambere.[19]

13. Kwandika no gucunga ubutaka bwose bwa leta hagamijwe kubucunga neza no kubwongerera agaciro.[19]

14. Kugenzura no gusuzuma ibisabwa byose kugirango ubutaka bwa leta butangwe cyangwa[20] butizwe mu rwego rw'ishoramari, imibereho myiza y'abaturage n'ibikenewe n'izindi nzego za leta.[19]

15. Gukora ubushakashatsi n'inyigo bijyanye n'ubutaka, gutangaza ibivuye muri ubwo bushakashatsi no kubisakaza.[3]

Andi makuru

[hindura | hindura inkomoko]

Icyi kigo giherereye mu karere ka nyarugenge, mu nyubako bita Nyarugenge Pension Plaza cyikaba gifite umurongo wahamagaraho ukeneye ayandi makuru ariwo 2142 cyangwa se ukaba wabandikira ukoresheje email; info@lands.rw[20]

  1. Ikigo gishinzwe ubutaka mu Rwanda
  2. 2.0 2.1 2.2 2.3 https://www.lands.rw/rw/abo-turi-bo/amavu-namavuko
  3. 3.0 3.1 3.2 https://www.lands.rw/rw/abo-turi-bo/intego-ninshingano
  4. https://www.bugesera.gov.rw/soma-ibindi/byinshi-bizamenyekana-mu-cyumweru-cyahariwe-ibijyanye-nubutaka
  5. https://www.yumpu.com/xx/document/view/20041802/repubulika-yu-rwanda
  6. https://minijust.prod.risa.rw/index.php?eID=dumpFile&t=f&f=55387&token=03f551ce16a21ae34019ed1cdcb095b5bcc8b5a6
  7. https://shyogwe.com/wp-content/uploads/2018/01/Igitabo-kubutaka.pdf
  8. https://www.lands.rw/rw/imikoreshereze-yubutaka-no-gutunganya-amakarita
  9. https://www.igihe.com/amakuru/article/hashyizweho-uburyo-bwo-kureba-amakuru-arebana-n-ubutaka-hifashishijwe
  10. https://www.lands.rw/rw/abo-turi-bo/intego-ninshingano
  11. https://www.environment.gov.rw/fileadmin/user_upload/Moe/Brochure_-_igishushanyombonera..._-.pdf
  12. https://support.irembo.gov.rw/is/support/solutions/articles/47001200485-uko-wahindura-imikoreshereze-y-ubutaka
  13. https://archive.gazettes.africa/archive/rw/2005/rw-government-gazette-dated-2005-09-15-no-18.pdf
  14. 14.0 14.1 https://archive.gazettes.africa/archive/rw/2005/rw-government-gazette-dated-2005-09-15-no-18.pdf
  15. https://faolex.fao.org/docs/pdf/rwa210129.pdf
  16. https://rbc.gov.rw/fileadmin/user_upload/OG_n_19_Bis_of_09.05.2022_CHUB_CHUK_RLMA_Meteo_RBC_REMA_RFA.pdf
  17. https://www.minict.gov.rw/fileadmin/user_upload/minict_user_upload/Documents/Laws/ICT_LAW.pdf
  18. https://www.lands.rw/rw/abo-turi-bo/intego-ninshingano
  19. 19.0 19.1 19.2 19.3 https://faolex.fao.org/docs/pdf/rwa210129.pdf
  20. 20.0 20.1 https://www.lands.rw/rw/abo-turi-bo/imiterere-yikigo