Ikigo gishinzwe ubutaka
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka(NLA)
[Hindura | hindura inkomoko]ni ikigo cya leta kibarizwa muri Minisiteri y’Ibidukikije, kikaba gifite inshingano zirimo gushyira mu bikorwa politiki z’ubutaka, igenamigambi ry’imikoreshereze y’ubutaka, kwandika ubutaka, guhuza ubutaka, gukemura amakimbirane ashingiye ku butaka n’ibindi[1]
Ikigo gishyinzwe ubutaka cyashizweho n'iteka rya Perezida nomero 030/01 ryo kuwa 06/05/2022 kandi kandi cyagiye kigira amavugurura agiye atandukanye cyagiye aho cyagiye gihindurirwa amazina agiye atandukanye kuva mu 2008, Aho cyabanje kwitwa (NLC), ahanyuma mu mwaka wa 2011 cyitwa ikigo gishinzwe umutungo kamere (RNRA) Mu mwaka wi 2017 gihindurirwa izina cyitwa ikigo gishinzwe imicungire n'imikoreshereze y'ubutaka mu rwanda (RLMUA) Cyongerwa guhindurirwa izina cyongerwa guhindurirwa izina ariryo gifite kugeza (NLA) ubu. [2]
Intego n’Inshingano
[Hindura | hindura inkomoko]Intego y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka ni uguharanira ko ubutaka bucungwa kandi bugakoreshwa neza hagamijwe guteza imbere iterambere rirambye ry’Igihugu. Iki kigo gikora ibikorwa bitandukanye birimo gushyira mu bikorwa politiki, amategeko n’ingamba bijyanye n’ubutaka, kugira inama Leta, kwigisha abaturage amategeko y’ubutaka no kubungabunga amakuru yose ajyanye n’imicungire n’imikoreshereze yabwo.[3]
Ikigo gifite kandi inshingano zo gutegura no gukurikirana ibishushanyombonera by’imikoreshereze y’ubutaka, gukora no kuvugurura amakarita n’ibipimo by’ubutaka, kwandika no gucunga ubutaka bwa Leta, gukemura ibibazo bijyanye n’imikoreshereze yabwo no gukora ubushakashatsi ku butaka. Gikurikirana kandi ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ikenera ubutaka, kigatanga ibyangombwa byabwo ndetse kigafasha inzego z’ibanze kubaka ubushobozi mu micungire myiza y’ubutaka. [4]