Ikigo gishinzwe ibidukikije REMA cyatangije ubugenzuzi ku Biyaga mu Rwanda

Kubijyanye na Wikipedia

Mu rwego rwo kubungabuga ibiyaga kuko biri mu byiza nyaburanga bitatse u Rwanda ndetse bikaba bigomba kubungabungwa, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibidukikije Rema cyatangije ubugenzuzi burimo gukorwa  n’Abakozi ba Rema,Urwego rwa Polisi y’igihugu hamwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’ubugenzacyaha ( RIB).

Itegeko rigenga ibidukikije mu Rwanda  N°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rivuga ko mu bikorwa bibujijwe harimo kumena imyanda yaba yumye, itemba cyangwa gazi ihumanya mu mugezi, mu ruzi, mu gishanga, mu kidendezi, mu kiyaga no mu nkengero zabyo; kwangiza ubwiza bw’amazi yaba ay’imusozi cyangwa ay’ikuzimu.

Ubu bugenzuzi bukaba bwatangiriye mu Turere dukora ku kiyaga cya Kivu aritwo Rubavu,Rusizi,Nyamasheke,Karongi na Rutsiro. Mu rwego rwo ku kirengera birinda icyatuma cyangirika nuko hari metero 50 zigomba gusigara mu gihe hari ukeneye kugira igikorwa akorera mu nkengero zayo  mazi.

Nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe muri utwo turere amakuru tuvana ku rubuga rwa twitter rw’ ikigo cy’igihugu gishinzwe ibidukikije cya REMA nuko hari ibikorwa byagaragaye ko bitubahirije izo metero zigomba gusigaramo ibyo bikorwa bikaba byahise bihagarikwa kuko harimo inzu z’ubukerarugendo zubatwe ndetse n’imirima ihingwa n’abaturiye inkengero zi kivu.

Kwubaka ibikorwa remezo mu nkengero z’imigezi n’inzuzi cyangwa ibiyaga muri ibyo bikorwa remezo birimo amasoko,ibiraro by’amatungo cyangwa ibagiro bigomba kuba biri muri metero 60 uvuye ku nkengero z’inzuzi cyangwa imigezi, naho mu biyaga hagomba kuba harimo metero 200.Naho kubakeneye gushyira ibikorwa remezo by’ubukerarugendo nk’Amahoteli cyangwa se amacumbi n’utubari two mu busitani tugomba kuba turi muri metero 50 uvuye ku nkombe z’ikiyaga.

Ubu bugenzuzi bukaba uyu munsi buri bukomereze mu karere ka Rwamagana aho basura ikiyaga cya Muhazi mu gice cya Gadabo gusa iki gikorwa kikazakomeza no mubindi bice birimo ibiyaga n’inzuzi ubwo abahaturiye basazobanukirwa nibyo bagomba kwirinda ndetse nabatazi icyo amategeko asobanura buriya bakazasonaukirwa.

Huza[hindura | hindura inkomoko]

https://web.archive.org/web/20230322043807/http://www.rebero.co.rw/2020/08/04/ikigo-gishinzwe-ibidukikije-rema-cyatangije-ubugenzuzi-ku-biyaga-mu-rwanda/