Jump to content

Ikigo cy'igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA)

Kubijyanye na Wikipedia

REMA(Rwanda Environment Management Authority) ni ikigo cya leta cyo kubungabunga ibidukikije. Gishinzwe kureba niba ibibazo by'ibidukikije n'imihindagurikire y'ikirere byagira akamaro mwiterambere ry'igihugu,Kurebera muri rusange ibibazo by'ibidukikije hamwe niby'imihindagurikire y'ikirere mu nzego zose kugirango kinoze imikorere n'umusaruro mukugabanya ibibazo by'imihindagurikire y'ikirere yugarije u Rwanda hamwe ni'byabaturage hagamijwe kurwanya umwanda no kwemeza amabwiriza y'ibidukikije hagambiriwe iterambere rirambye.[1]

Icyo bakora

[hindura | hindura inkomoko]

-kugarura urusobe rw'ibinyabuzima; U Rwanda rwahawe urusobe rw'ibinyabuzima bitandukanye kuva mumashyamba yo mu bibaya no mubyatsi byerekeza iburasirazuba ariko kandi bikagira urusobe rukomeye rw'ibinyabuzima byo mu mazi. urusobe rwibinyabuzima ruri mu micungire ya parike rufasha neza ibinyabuzima byangiritse gakeya cyangwa cyane bityo gusakaza imirimo y'ibidukikije aringenzi kumibereho myiza n'ubukungu mu Rwanda.[2][3]

-Kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima;U Rwanda rufite ahantu hatandukanye ndetse n'ibinyabuzima bitandukanye kuva mu mashyamba y'imisozi migari kugeza kuri Savannah,Ibiyaga,Inzuzi n'ibishanga bifasha ibinyabuzima nk'amazi,Isuri ndetse no kurwanya imihindagurikire y'ikirere.[4]

-Imihindagurikire y'ibihe; Imihindagurikire y'ibihe ku bushyuhe n'imvura mu karere kibiyaga bigari habagukwirakwiza impinduka ku byibanze biterwa n'ikirere nk'umwuzure,inkangu n'amapfa byibasiye u Rwanda bikagira ingaruka mbi kubaturage.[5]

  1. https://www.rema.gov.rw/home
  2. https://www.environment.gov.rw/news-detail/abanyarwanda-barakangurirwa-kubungabunga-urusobe-rw-ibinyabuzima
  3. https://greenfund.rw/kin/gahunda-yo-kugarura-urusobe-rwibinyabuzima-no-kubaka-ubudahangarwa-ku-mihindagurikire-yibihe
  4. https://www.environment.gov.rw/news-detail/abanyarwanda-barakangurirwa-kubungabunga-urusobe-rw-ibinyabuzima
  5. https://greenfund.rw/greengicumbi/sites/default/files/2023-02/Agatabo%20Kavuga%20ku%20Mihindagurikire%20y%27Ibihe%20n%27Ibikorwa%20bya%20Green%20Gicumbi.pdf