Ikigo cy'amashyamba mu Rwanda
Ikigo
[hindura | hindura inkomoko]RFA ni ikigo gishyizwe amashyamba mu Rwanda, aho ishobora kugira amashami ahandi hose mu gihugu bibaye ngombwa, byemejwe n’Iteka rya Minisitiri w’Intebe. Intego ya RFA ni ukongera amashyamba, kuyacunga no kuyabungabunga hagamijwe iterambere rirambye.[1]
Ishingano
[hindura | hindura inkomoko]RFA ifite inshingano zikurikira:
1° gushyira mu bikorwa politiki, amategeko, ingamba n’ibyemezo bya Guverinoma byerekeye imicungire n’imikoreshereze y’amashyamba;
2° kugira inama Guverinoma mu bijyanye n’imicungire n’imikoreshereze y’amashyamba;
3° gufatanya n’inzego za Leta n’izabikorera zishinzwe gucunga amashyamba hagamijwe kongera umusaruro w’ibiyakomokaho no kurwanya isuri;
4° gutegura gahunda yo kongera amashyamba;
5° gushyiraho ingamba zo gutubura no gutanga imbuto z’ibiti;
6° gushyiraho ingamba z’imicungire irambye y’amashyamba no kugaragaza akamaro kayo mu bukungu bw’Igihugu;
7° gufasha Uturere n’Umujyi wa Kigali mu micungire n’imikoreshereze irambye y’amashyamba.