Ikigo Carcarbaba Ltd

Kubijyanye na Wikipedia

Ikigo Carcarbaba Ltd ni companyi yatangiye gukorera mu Rwanda muri 2021.Ikaba ari ikigo gihagarariye uruganda rukora imodoka rwa Dongfeng Liuzhou Motor Co.Ltd hamwe n’urwa Liuzhou Wuling Motor Co. Ltd . [1]

Imodoka[hindura | hindura inkomoko]

Ikigo Carcarbaba Ltd ni inganda zikomeye zo mu bushinw zicuruza miliyoni nyinshi z’imodoka buri mwaka mu bihugu birimo ibyo muri Aziya, mu Burayi na Afurika. Imodoka zikorwa n’izi nganda zirimo izibereye isoko ryo mu Rwanda by’umwihariko imiterere y’igihugu kandi ziri mu byiciro bihendukiye Abanyarwanda. Ubwoko bw’imodoka zirimo iya Forthing SX5 SUV, Dongfeng Rich 6 Pickup, Forthing T5 EVO SUV, Forthing Lingzhi M3 Plus MPV n’izindi zitandukanye zikorwa n’uruganda rwa Dongfeng. Hari n’ubundi bwoko bw’imodoka zitwara imizigo zirimo Wuling Rongguang mini truck 1.8L Pro, Wuling Rongguang mini Double Layer Box Truck, Wuling Rongguang mini Stake Truck Pro n’izindi zikorwa n’uruganda rwa Wuling .[1] Imodoka ya T5 EVO ikorwa n’uruganda rwa DongFeng ifite imyanya 5, aho kugira ngo ibe yuzuye neza lisansi iba yanyoye litiro 55. Ni mu gihe kugira ngo ikore ibilometero 100, iba yanyoye litiro esheshatu .

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 https://mobile.igihe.com/ubukungu/ubucuruzi/article/carcarbaba-yinjije-ku-isoko-ry-u-rwanda-imodoka-zikorwa-n-inganda-zikomeye-mu