Jump to content

Ikigega Ireme Invest

Kubijyanye na Wikipedia

Sharm el Sheikh mu Misiri, niho hatangirijwe iki kigega ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame, kizatera inkunga imishinga y’abikorera igamije gufasha u Rwanda kubaka ubukungu burengera ibidukikije,kikaba cyatangijwe n’amafaranga yamanyarwanda asaga miliyari 109.

Ibice biyigize

[hindura | hindura inkomoko]

Ibi byabereye mu nama mpuzamahanga yiga ku guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, COP27, irimo kubera i Sharm el Sheikh mu Misiri. Ireme invest ikaba iri mu bice bibiri.

Igice kimwe kikazakoreshwa binyuze mu kigega gitera inkunga imishinga igamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, FONERWA. Naho igice cya kabiri, kizaba gikorwa na Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD).

Mu gice cya mbere kizajya gitanga inkunga mu iyigwa ry’imishinga n’itegurwa ryayo kuva mu ntangiriro kugeza aho ishobora kwemerwa na banki. mu gihe igice cya kabiri cyo kikazita ku gutanga inguzanyo kuri ya mishinga no kuyishingira mu bigo by’imari.

Ubwo Perezida Kagame yatangizaga icyo kigega yavuze ko iyi ari intambwe ikomeye ku Rwanda.

Iki kigega Ireme invest kizafasha mu guhanga imirimo 367,000 mu bikorwa birengera ibidukikije, bikazakumira iyoherezwa mu kirere rya toni 1,32 y’imyuka ihumanya ikirere.

Yagarutse byimazeyo ku nzego z’abafatanyabikorwa, ku buryo iyo batahaba ibirimo gukorwa n’inzego zo mu Rwanda bitajyaga kugera kure. Aba bafatanyabikorwa batanze inkunga ikigega kigishingwa, aho yageze kuri miliyoni $100.

Abo bafatanyabikorwa barimo Guverinoma z’u Bufaransa, Suède n’u Bwongereza, Banki y’Ishoramari y’u Burayi (EIB) na Green Climate Partnership Fund.

[1]

  1. https://web.archive.org/web/20230221103201/http://www.rebero.co.rw/2022/11/08/ikigega-ireme-invest-cyatangijwe-na-perezida-paul-kagame/