Ikibuye cya Shali
Ikibuye cya Shali giherereye mu murenge wa Ngera mu karere ka Nyaruguru, aho akarere ka Nyaruguru gahanira imbibi n’akarere ka Huye, ku muhanda
Butare-Akanyaru werekeza i Burundi kivugwaho inkomoko zitandukanye, ariko iz’ingenzi usanga zishingiye ku mwami Ruganzu Ndori.
Abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Ngera kimwe n’abo mu Karere ka Huye mu Murenge wa Mukura nti babavuga rumwe ku ibuye rizwi nk’ikibuye cya Shari kivugwaho kugira inkomoko ku mbaraga z’umwijima.
Bamwe mu baturage barahamya bivuye inyuma ko iri buye rihuruza bamukerarugendo rigenda rikura mu gihe abandi batabyemeza. Ariko bakanavuga ko hari ibijyanye naryo bikwiye gutunganyirizwa gusurwa n’abamukerarugendo.
Amateka
[hindura | hindura inkomoko]Abantu bamwe bemeza ko ku gihe cy’umwami Ruganzu Ndori, igihe uyu mwami yarwanaga intambara zo kwagura u Rwanda aruganisha i Burundi, abarundi babonye ko badafite imbaraga zihagije zo kumurwanya, bamwoherereza uruziramire (inzoka) runini ngo rumubuze gukomeza.
Ruganzu we ngo ntiyigeze atinya na gato urwo uruziramire, mu gihe ngo bose bari bahunze yafashe ibuye rinini aritera mu kanwa karwo, maze ako kanya ruhita ruhinduka iki kibuye cya Shali.
Abandi bantu bo bavuga ko ku bwami bwa Ruganzu Ndori, muri aka gace ka Shali hari uruziramire runini rwaryaga abantu rukanangiza imyaka ndetse n’amatungo yabo. Uko rwangizaga ibi byose niko rwanabuzaga abahahita kujya gutura umwami Ruganzu.
Ruganzu amaze kubimenya, yagiye guhiga rwa Ruziramire maze ruhungira mu mwobo wari uhari. Ngo Ruganzu yafashe ibuye aripfundikiza wa mwobo rwahungiyemo, afata n’irindi kandi aripfundikiza ku mpande z’umwobo aho umwobo wasohokeraga.
Niyo mpamvu bamwe mu bahaturiye bavuga ko ibi bibuye biramutse bivuyeho, rwa ruziramire rwagaruka rukamira abahaturiye rukanangiza umutungo wabo.
Mu gihe bigaragara ko ari isuri igenda ivanaho umusenyi ukikije iryo buye abahaturiye bemeza ko iri buye rihora rikura.
Uretse iki ikibuye kinini, iruhande rwacyo hari ikindi gito bivugwa ko cyabyawe (mythologie Rwandaise) n’ikinini, dore ko ari nka kimwe cya kabiri cy’irinini.
Abashesha akanguhe kandi baranahamya ko ngo babwiwe n’ababyeyi babo ko iri buye rikomoka ku mbaraga zidasanzwe zarangaga Umwami Ruganzu Ndoli .
Ubusanzwe Ruganzu II Ndori ni umwami wa 14 mu bami bayoboye u Rwanda akaba avugwaho kugira uruhare mu kwagura u Rwanda no gukora ibitangaza bitandukanye yakoreshwaga n’imbaraga zidasanzwe bavuga ko ngo yakoze ikosa ryo kutagira uwo azisigira.
Kubera impaka zitandukanye zivugwa kuri iri buye
Kaziyabagabo Justin
[hindura | hindura inkomoko]Kaziyabagabo Justin w’imyaka 81 avuga ko amakuru avuga kuri iri buye yayahawe na se ati”Ririya buye rirakura kuko n’ubundi ngo Umwami Ruganzu yageze hariya riri arimo ahiga ngo inzoka yinjira mu mwobo maze ajugunyamo utubuye tubiri tw’utubuyengeri nitwo twaje gukura duhinduka amabuye angana kuriya”
Semanywa Claver
[hindura | hindura inkomoko]Undi musaza witwa semanywa Claver ufite imyaka 67 nawe yagize ati “Urabona nanjye ndi umusaza ariko nibuka ko papa yajyaga atubwira ati kiriya kibuye mu bona hariya bana banjye, byatewe n’ Umwami Ruganzu yaje ari kurugamba barwana bageze hariya babona inzoka bagiye kuyica yirukira mu mwobo ahita ajugunyamo akabuye none niko ririya buye mubona ”
Aba basaza bavuga ko ngo Ruganzu yari afite imitsindo kandi ngo akaba ntanicyo yamariye u Rwanda ngo kuko atayisingiye [Imitsindo] abanyarwanda bavuga ko ngo yari afite ubwenge ariko ngo ntawe yabusigiye.
Mu rwego rwo kugaragaza ko iri buye rikura hari abemeza ko bakiri abana bashoboraga kuryurira ari rigufi none rikaba ryarabaye rirerire ngo n’abakiri bato ubu ntawukiryurira.
Semanywa ati”Rwose nibuka ko twajyaga turyurira ari ibuye rito rwose ariko ubu n’abato ntibashobora kuryurira ryabaye urutare rurerure”
Aba bakambwe kandi bavuga ko ngo amateka avugwa kuri iki kibuye cya Shari akawiye kwitabwaho maze ngo hakaba hamwe mu hantu bamukerarugendo bazanwa bakanasobanurirwa amateka yaho.
Bo bavuga ko ibyakozwe n’Umwami Ruganzu bitarangira gusa kuri iri buye, ahubwo ngo hari n’ibibuguzo bigaragara ku rutare aho yabugurizaga ndetse ngo n’aho amajanja y’imbwa ze yakandagiraga bikishushanya kubera imbaraga za Ruganzu
Kaziyabagabo ati”Aha ureba hari ibimenyetso byinshi byagaragaraga gusa ubu iri n’itaka ribiri hejuru, Rwose byasiburwa kuko hari ahagaragaraga amajanja y’imbwa za Ruganzu ndetse n’aho yarambitse ingabo ndetse n’umuheto n’imyambi”
Ibyiza bivugwa kuri aya mateka biragaragara mu gace kamwe ariko gafite igice kimwe mu turere twa Huye na Nyaruguru ikibuye cya Shari kiri mu Karere ka Nyaruguru mu Murerenge wa Ngera ariko ibibuguzo n’ibindi bavuga ko byasibanganye bikaba mu Karere ka Huye mu Murenge wa Mukura
Aba bakambwe basaba ko hakwiye kubaho uburyo bunoze bwo kwerekana aya mateka hagasiburwa ibimenyetso bavuga ko byasibanganye maze ngo abasura ikibuye cya Shari bakanabwirwa amateka ajyanye nacyo dore ko ngo abanyamahanga na bamwe mu banyarwanda badahwema kugisura.
Icyakora nubwo ntawuhakana ko iri buye ridasurwa hari n’abadakozwa ibyo abavuga ko iri buye rikura.
Bati ” Barabeshya ntabuye rikura ahubwo igitaka kigenda kirivaho rikarushaho kugaragara naho ibyo gukura barabeshya ”
Reba
[hindura | hindura inkomoko]- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2023-03-01. Retrieved 2023-03-01.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ https://www.kigalitoday.com/ubukerarugendo/ahantu/Inkomoko-n-amateka-y-ikibuye-cya-Shali