Ikibazo cy'Inyamaswa yica ikanarya Amatungo

Kubijyanye na Wikipedia
Inka n'inyana zazo

Aborozi bororera mu nkengero za Pariki ya Gishwati Mukura, bamaze iminsi bagaragaza ikibazo cy’inyamaswa ziva muri Pariki zikaza kubarira amatungo, cyane cyane zikibasira inyana zikiri nto.[1]

Ibyo Wamenya[hindura | hindura inkomoko]

Inyamaswa

Bamwe mu baturage bafite amatungo yariwe n’iyo nyamaswa bagaragaje ko ubworozi bwabo bwabatezaga imbere ariko kuri ubu bakaba bari gusubira inyuma.Bamwe mu borozi bo mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Nyange barasaba inzego bireba ko zabafasha gukemura ikibazo cy’inyamaswa yatangiye kubarira amatungo yabo arimo intama n’inyana.[2][3]Ikibazo cy’inyamaswa zirya inyana z’imitavu cyumvikanye cyane mu borozi bororera mu Gishwati mu minsi ishize. Umukuru w’Igihugu yakigarutseho ubwo yakiraga indahiro z’Abaminisitiri bashya asaba inzego bireba kugihagurukira kuko kitari gikwiye kugera kuri urwo rwego.[4]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-yagarutse-ku-kibazo-cy-inyamaswa-zica-amatungo-y-abaturage
  2. https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-hadutse-inyamaswa-yica-ikanarya-amatungo-magufi-n-inyana
  3. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-yagarutse-ku-kibazo-cy-inyamaswa-zica-amatungo-y-abaturage
  4. https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-hadutse-inyamaswa-yica-ikanarya-amatungo-magufi-n-inyana