Ikibaya cya Bugarama n'amashyuza
Appearance
Ikibaya cya Bugarama ni ahantu haterekereye hari ubwiza bubereye kurebwa. Aka gace gafite umwihariko wo guhingwamo umuceri ndetse n’imbuto zitandukanye [nk’uko biri muri gahunda y’akarere] n’imyembe n’indimu.
Muri aka gace kandi ni ho hari Uruganda rukora Sima, CIMERWA.
Ibyiza nyaburanga
[hindura | hindura inkomoko]Uwageze mu Bugarama aryoherwa kandi no gusura amazi y’amashyuza aherereye mu Mudugudu wa Rukamba Kagari ka Mashyuza mu Murenge wa Nyakabuye.
Aya mazi ari mu byakururaga benshi ariko mu myaka nk’ibiri ishize yabanje gukama ariko yongera kwisubiranya nubwo yatakaje umwimerero wayo w’ubushyuhe.
Ibindi
[hindura | hindura inkomoko]Amashyuza aboneka hafi y’ahantu hari ibirunga, ndetse abahanga bemeza ko ubushyuhe buyabamo, bukomoka ku bikoma byo mu nda y’Isi.