Ihuriro ry Ibihugu Bikiri mu Nzira y’Amajyambere
Appearance
Ihuriro ry Ibihugu Bikiri mu Nzira y’Amajyambere (izina mu cyongereza: Third World Network) ni umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu, uhuza abantu ku giti cyabo n indi miryango iharanira amajyambere mu bihugu bikiri mu nzira y amajyambere wita no ku bibazo hagati y ibihugu bikize n ibikennye. Uyu muryango uharanira kubungabunga ibidukikije kuko ari ryo pfundo ry iterambere, ni ukuvuga ko ibihugu bikize bigira uruhare rukomeye mu iyangirika ry ibidukikije.