Ihuriro ry’abafite ubumuga mu Burayi-EDF

Kubijyanye na Wikipedia

Ihuriro ry’abafite ubumuga bw’ibihugu by’i Burayi (mu icyongereza: European Disability Forum (EDF) ni umuryango w’abafite ubumuga urengera inyungu z’abantu barenga miliyoni 100 bafite ubumuga mu Burayi. EDF ni umuryango wigenga utegamiye kuri Leta (ONG) uhuza imiryango ihagarariye abafite ubumuga baturutse mu Burayi kandi ikayoborwa n'abafite ubumuga n'imiryango yabo. Yashinzwe mu 1996 n’imiryango y’abanyamuryango kugira ngo ibyemezo ku rwego rw’Uburayi byerekeye abafite ubumuga bifatwa hamwe n’abafite ubumuga. Kuva icyo gihe yashyizeho inzira zisanzwe zunganira ibigo by’Uburayi birimo Inteko ishinga amategeko y’Uburayi, Komisiyo y’Uburayi, n’Inama y’Uburayi. Icyerekezo cya EDF ni uko ababana n'ubumuga mu Burayi binjira muri sosiyete mu buryo bungana n'abandi kandi ko uburenganzira bw'abafite ubumuga, nk'uko bigaragara mu Masezerano y'Umuryango w'Abibumbye yita ku burenganzira bw'abafite ubumuga, yubahirizwa byimazeyo, akingirwa kandi byujujwe.[1][2][3][4]

Intego[hindura | hindura inkomoko]

Intego ni ukugera kumahirwe angana kubagabo bose, abagore nabana bafite ubumuga.

Ibikorwa[hindura | hindura inkomoko]

Uruhare[hindura | hindura inkomoko]

Kunganira uburyo bwiza bwo kugerwaho mubice byose byubuzima kubantu bafite ubumuga nimwe mubikorwa byingenzi byimirimo ya EDF.

Ubuzima[hindura | hindura inkomoko]

Uburenganzira bwo kwishimira urwego rwo hejuru rw’ubuzima rushobora kugerwaho nta vangura rishingiye ku bumuga ni uburenganzira bw’ibanze bukubiye mu ngingo ya 25 y’amasezerano y’umuryango w’abibumbye y’uburenganzira bw’abafite ubumuga.

Uburinganire[hindura | hindura inkomoko]

Abagore bafite ubumuga bagize 16% by’abaturage bose b’abagore bo mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi kandi bagomba guhura n’ivangura ryinshi kandi rihuza imipaka mu nzego zose z’ubuzima.

Urubyiruko[hindura | hindura inkomoko]

Urubyiruko ni ejo hazaza. Kugira ngo urubyiruko rufite ubumuga rugaragare mu rugendo rw’urubyiruko, EDF igira uruhare runini mu mishinga myinshi.

Ubufatanye mpuzamahanga n’ibikorwa by’ubutabazi[hindura | hindura inkomoko]

Nkumunyamuryango washinze umuryango mpuzamahanga w’abafite ubumuga (IDA), turashaka gutanga umusanzu mu bikorwa bitandukanye by’ubumuga ku isi.

Intego Ziterambere Zirambye (SDGs)[hindura | hindura inkomoko]

Ihuriro ry’abafite ubumuga bw’ibihugu by’i Burayi rirashaka kwemeza ko SDGs nayo iba impamo kuri miliyoni 80 z’Abanyaburayi bafite ubumuga.

Politiki mbonezamubano[hindura | hindura inkomoko]

Kugenzura niba akazi, kurengera imibereho, amasoko ya Leta n’imfashanyo ya Leta, kutubahiriza ibigo no kubaho byigenga, gahunda z’uburezi n’amahugurwa by’i Burayi hamwe n’ingengo y’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi.

Ibikorwa by'ikirere n'ubumuga[hindura | hindura inkomoko]

Kwirengagiza imiryango ihagarariye ababana n’ubumuga (DPOs) mu gufata ibyemezo ku bikorwa by’ikirere bifite ingaruka zikomeye.

Uburinganire no kutavangura[hindura | hindura inkomoko]

Uburinganire no kutavangura bigize ihame shingiro kandi rusange rijyanye no kurengera uburenganzira bwa muntu bw’abantu bose.

Kwimuka & impunzi zifite ubumuga[hindura | hindura inkomoko]

Impunzi n’abasaba ubuhungiro bafite ubumuga bahagarariye itsinda ritagaragara ry’abantu bahatiwe kuva mu bihugu byabo mu bihe bitoroshye.

Ubutabera[hindura | hindura inkomoko]

Ababana n'ubumuga bahura n’ibibazo byinshi mu kubona ubutabera buboneye kandi bungana mu Burayi. EDF iharanira ubwo burenganzira ku bahohotewe no ku bakekwaho icyaha baregwa.

Uruhare rwa politiki[hindura | hindura inkomoko]

N’ubwo amasezerano y’umuryango w’abibumbye y’uburenganzira bw’abafite ubumuga (CRPD) yemejwe n’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi ndetse n’ibihugu byose bigize uyu muryango, miliyoni z’abafite ubumuga ntibashobora kugira uruhare rugaragara mu nzira ya demokarasi. Ihuriro ry’abafite ubumuga bw’ibihugu by’i Burayi (EDF) riharanira ko abantu n’imiryango y’abafite ubumuga bishyirwa mu bikorwa byuzuye.

Indanganturo[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.edf-feph.org/policy/
  2. https://www.internationaldisabilityalliance.org/EDF
  3. https://www.internationaldisabilityalliance.org/stakeholder/european-disability-forum
  4. https://participation.cbm.org/get-connected/find-an-opd/european-disability-forum-edf