Jump to content

Ihuriro ry’abafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda-RUB

Kubijyanye na Wikipedia

RUB (Rwanda Union of the Blind) ni Ihuriro Nyarwanda ry'Ubumwe bw'Abatabona. Iki kigo giherereye i Masaka mu karere ka Kicukiro.[1]

Uyu muryango washinzwe  muri Kanama 1994, kandi wavuga ko wabaye igisubizo ku bantu bafite Ubumuga nk’uko bigaragazwa n’Umubare munini w’Abafite ubumunga bwo kutabona batandukanye.[2]

Intego z’Uyu muryango harimo guharanira ko Abatabona bagira uburenganzira busesuye kandi mu ngeri zose ndetse no kubakorera Ubuvugizi hagamijwe kugira umuryango udaheza ndetse n’ubufatanye mu iterambere ry’ imibereho yabo.[2]

  1. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/leta-irimo-gushakira-abatabona-uburyo-bwabafasha-kumenya-ibiri-mu-nyandiko-zisanzwe
  2. 2.0 2.1 https://www.topafricanews.com/2019/11/17/uruhare-rwa-rub-mu-burezi-bwabafite-ubumuga-bwo-kutabona-nyuma-yimyaka-25-uyu-muryango-uvutse/