Ihuriro rivuguta umuti w’ibihungabanya ibidukikije

Kubijyanye na Wikipedia
Umuti wica udukoko uhumanya ibidukikije

Abayobozi b’ibigo bishinzwe kubungabunga ibidukikije ku mugabane wa Afurika, bateraniye mu Rwanda mu nama y’iminsi ibiri biteganyijwe ko yemerezwamo ihuriro rigamije guhuza ibikorwa byo gushaka ibisubizo bibangamiye uru rwego mu maguru mashya.

Inama yateguwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bidukikije (UNEP), Ibiro bya Afurika ku bufatanye n’Ikigo Gishinzwe kubungabunga Ibidukikije mu Rwanda (REMA) ikaba yaragenwe n’Inama y’Abaminisitiri b’ibidukikije yabaye umwaka ushize, yanemeje ko hashyirwaho iryo huriro.

Impamvu ni uko mu gihugu kimwe hashobora gushyirwaho politiki zibungabunga ibidukikije mu kindi ntikizishyirweho bigatuma intambwe yatewe idatanga umusaruro.

Imwe mu miti ihumanya ibidukikije

Urugero ni uko u Rwanda rwateye intambwe mu gukumira amasashe n’imyanda ikomoka kuri pulasitiki ikoreshwa inshuro imwe ariko ibindi bihugu bikaba bikirwana no kubona aho bihera nyamara izi ngamba zitanga umusaruro ari uko ibihugu bifatanyije.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA), Kabera Juliet, yavuze ko ibihugu biba bifite politiki zikoze neza ariko bitari ku rugero rumwe rwo kuzishyira mu bikorwa, iyi nama ikaba ifasha mu gushyiraho umurongo w’imikoranire.

Ati “Iyo duhuriye hamwe tubasha kwigira kuri bagenzi bacu, uwagize uko abikora birenze abandi akabasangiza amakuru y’uburyo babikora iwabo. Uru rubuga rugiye kwemezwa ku mugaragaro rukanatangira akazi, ruzafasha mu gushyiraho politiki zijyanye no kubungabunga ibidukikije kuko ibigo bishinzwe ibidukikije bisa n’aho ari byo bifite izo nshingano.”

“Mu gihe izo politiki zajyaho mu bihugu bitandukanye kandi zigashyirwa mu ngiro byafasha cyane cyane nko mu gushyira mu bikorwa amasezerano mpuzamahanga yo kubungabunga ibidukikije.”

Yavuze ko ibiganiro byibanda ku gukumira ibitera imihindagurikire y’ibihe, kugabanya ikendera ry’urusobe rw’ibinyabuzima, kurwanya ihumana ry’ubutaka n’amazi ndetse n’ibijyanye n’imicungire y’imyanda.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije, Karera Patrick, yavuze ko mu bigira uruhare mu guhungabanya ibidukikije harimo n’ubwiyongere bw’abaturage, ibikorwa byo gushaka ibiribwa no kubihererekanya, imikoreshereze mibi y’ubutaka bwaba ubukorerwaho ubuhinzi, inganda n’ibindi bikorwa by’iterambere.

Ati “Twizeye ko iyi nama iziye igihe ngo ifashe mu kubona ibisubizo byiza binyuze mu guhererekanya ubumenyi no gushyiraho ingamba ziyobora ubufatanye na UNEP n’izindi nzego.”

Ku ruhande rw’u Rwanda yavuze ko hari ibigo bishinzwe kubungabunga ibidukikije ariko ko no kugira gahunda zihariye zateguriwe imbere mu gihugu ari uburyo bwa nyabwo bwo gushaka ibisubizo.

Izo gahunda zirimo Umuganda; Siporo ikorwa mu mihanda itarangwamo ibinyabiziga (Car Free Day) hagamijwe kugabanya umwuka wangiza ikirere no kurwanya indwara zitandura; gusukura imijyi no gusubiranya ibishanga byiyongera ku gukumira amasashe na pulasitiki zikoreshwa inshuro imwe.

Umuyobozi w’Ibiro bya Afurika mu ishami rya Loni rishinzwe ibidukikije (UNEP), Frank Turyatunga, yavuze ko gukemura ibibazo by’imihindagurikire y’ibihe, ikendera ry’urusobe rw’ibinyabuzima n’imicungire y’imyanda bisaba ubufatanye mu kumenya no gushyira mu bikorwa ibisubizo by’ibyo bibazo bimaze kugaragara mu bihugu byinshi.

Yavuze ko hari ibihugu bitazakomeza kubaho bitewe n’uko wenda byarengewe n’amazi mu gihe nta cyaba gikozwe kandi ko kuri we, imbogamizi mu kubungabunga ibidukikije ni nyinshi kandi zirakomeye, bityo hakenewe ko abantu bahuza imbaraga.

Ati " Hamwe no gukorera hamwe tuzarushaho kugira imbaraga zituganisha ku kugera ku ntego z’Iterambere Rirambye na gahunda ya Afurika Yunze Ubumwe ya 2063 igena "Afurika Twifuza".

Ibikorwa bya muntu birimo gutsemba amashyamba, kwangiza ubutaka, gushimuta inyamaswa zo mu gasozi n’ibituma ubushyuhe bwiyongera ni byo bituma Umugabane wa Afurika urushaho kugana ahabi.

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

http://mobile.igihe.com/ibidukikije/article/u-rwanda-rwakiriye-inama-itangirizwamo-ihuriro-rigamije-kuvuguta-umuti-w