Ihungabana
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko mu bimenyetso by’ihungabana, aba bantu bakunda kugaragaza harimo agahinda kenshi gakunda kugendana n’ibimenyetso byo gushaka kwiyahura, kumva umuntu yataye agaciro muri we.
Tumenye igihe haba habayeho Ihungabana
[hindura | hindura inkomoko]Ihungabana ni ikibazo gihangayikisha uwo ryabayeho kimwe n’abamuzengurutse. Rikaba rifata umuntu nyuma yo guhura n’ibintu bibi cyane ku buryo birenga ubwenge bwe kubyakira no kubyihanganira. Akenshi rikunze gufata umuntu nyuma y’akarengane gakabije, gutotezwa, gukorerwa iyicarubozo, gufatwa ku ngufu, kwicirwa umuryango, kurokoka impanuka idasanzwe, n’ibindi.[1]Uburyo abantu bahangana n’ihungabana buratandukanye, kuko no mu buzima busanzwe uko twakira ibitubayeho biranyuranye. Gusa nanone ni ikibazo gikosorwa kigashira nubwo kuri bamwe cyongera kikagaruka cyane cyane iyo bagize umwanya wo kwibuka ibyababayeho.[2]Hari ibimenyetso bitandukanye by’ihungabana; bimwe biba ku bantu ako kanya ikibazo kikimara kuba ibindi bikaza nyuma ya bya bihe bibi ndetse na nyuma y’imyaka bibaye.Nubwo bitaba bimwe ku bantu bose, ariko muri rusange ibimenyetso ni Kwiheba no kwigunga, agahinda n’umujinya bidasanzwe kandi biza vuba,Kunanirwa gusinzira no kugira icyo ukora,Gukomeza gutekereza ku byabaye bigatuma usa n’uri kubibona biba ako kanya.[3]Aha benshi bamera nk’abari mu nzozi, ndetse agakora ibimenyetso byerekana ko hari ikintu kiri kumubaho. Niba wenda ari nk’impanuka yabaye ugasanga ari kwipfuka mu mutwe nk’aho hari ikigiye kumugwaho, niba yarafashwe ku ngufu ugasanga ari gusaza imigeri nk’uri kwiyama umuntu gutyo gutyo.
Ibindi bimeyetso k'Umuntu ufite Ihungabana
[hindura | hindura inkomoko]Twibutse ko ihungabana ritagera gusa ku wahuye n’ibyateye iryo hungabana ahubwo rishobora no kugera ku wabibwiwe nk’inkuru nuko yagerageza kwishyira muri iyo si byaberagamo nawe akagerwaho n’ihungabana. Umwana umenye ko nyina yafashwe ku ngufu, cyangwa se ko umubyeyi we yishwe atemaguwe, ashobora guhungabana nubwo byaba byarabaye adahari.Kuribwa umutwe,Kuribwa mu nda, kwituma impatwe cyangwa impiswi,Umunaniro udasanzwe,Kubira ibyuya no guteragura k’umutima.[4]Umuntu ugaragaza ibi bimenyetso aba yagezweho n’ihungabana kandi aba akeneye kwitabwaho.Gusa ku bantu benshi ibi ntibimara igihe kinini. Nyamara nanone ku bandi usanga bitinda ndetse bamwe bagatangira kwiyahuza inzoga n’ibindi biyobyabwenge bibwira ko ahari ari bwo bari butuze, nyamara iyo bibashizemo barongera bagasubira uko bari bameze batarabinywa nuko aho gucyemura ikibazo ahubwo kikiyongera.[5]Icyakora nanone nubwo bamwe bagaragaza ibimenyetso byoroshye ndetse ugasanga kubaba hafi no kubaganiriza bibafasha kubisohokamo vuba, hari abandi usanga byafashe indi ntera bagakenera kwitabwaho birenze.
Uburyo wahangana ni Ihungabana
[hindura | hindura inkomoko]Hari uburyo bunyuranye bushobora kwifashishwa mu gufasha uwahuye n’ihungabana ndetse nawe ubwe ashobora kubukoresha akaba yakibonera igisubizo atiriwe yitabaza abandi.Mu gihe wahuye n’ihungabana utakaza icyizere cy’ejo hazaza kuko uba ubona ntacyo wasigariye. Ushobora kumva wanze ubuzima ndetse kubaho ntacyo bikumariye. Gusa abaganga, inshuti n’umuryango nibo ba mbere bazagufasha kwigaruramo icyizere no guhangana n’iryo hungabana. Nyamara mbere yuko ugendera ku byo bakubwira, ni wowe ubwawe ugomba kwifatira umwanzuro. Ni byiza ko umwanzuro ureba ubuzima bwawe ugira uruhare mu ifatwa ryawo.[2]Gerageza uganirize umuntu wizeye kandi uha agaciro ibyakubayeho. Ni byiza ko aba umuntu ushobora kugufasha kuko uko akumva anakuganiriza ni bumwe mu buryo buzagufasha kumva uruhutse. Ntakwiye kuba wa muntu uguca intege cyangwa ukwereka ko ibyawe byoroshye. Ntuzaganyire wa muntu uzahita akubwira ati: “nibe nawe, jyewe reka nkubwire ibyanjye”, “reka ndumva ibyo bidakanganye da”, n’ibindi kuko aho gutuma ukira ahubwo warushaho kuremba.[4]Rimwe na rimwe usanga uwahuye n’ihungabana nta muntu n’umwe aba afitiye icyizere. Ariko uko ugenda wubaka umubano n’abantu banyuranye bizarushaho kugufasha guhangana n’irungu bityo bigufashe kudaheranwa n’ihungabana. Shaka inshuti muzahuza kandi muzarambana, inshuti muzabana ubuzima bwose, mugasangira akabisi n’agahiye. Uko ugenda wongera ubusabane nabo niko bizagufasha kurushaho kumva ko utari wenyine kandi uryoherwe n’ubuzima buzaza. Ibi nibyo bizatuma utumva ko isi yarangiye cyangwa urumuri rwazimye.
Amashakiro
[hindura | hindura inkomoko]- ↑ https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ihurizo-ku-ihungabana-rikomeje-kwibasira-urubyiruko-rwavutse-nyuma-ya-jenoside
- ↑ 2.0 2.1 https://umuryango.rw/ad-restricted/article/sobanukirwa-n-ihungabana-icyo-ari-cyo-n-uburyo-wafasha-umuntu-wahungabanye
- ↑ https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ihurizo-ku-ihungabana-rikomeje-kwibasira-urubyiruko-rwavutse-nyuma-ya-jenoside
- ↑ 4.0 4.1 https://umutihealth.com/ihungabana/
- ↑ https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ihungabana-ku-isonga-mu-bigishegesha-abarokotse-jenoside-yakorewe-abatutsi