Jump to content

Igobyi ya kinyarwanda

Kubijyanye na Wikipedia
Ingobyi
guheka umugeni

Ingobyi ya Kinyarwanda ni igikoresho gifite ibigwi n’amateka ahambaye mu muco wu Rwanda, kikaba ari kimwe mu bigaragaza intekerezo z’ihangabuhanga abantu b'Abanyarwanda bari bakungahayeho aho yabafashaga guhanga ibikoresho bibafasha gukemura ibibazo biriho muri icyo gihe hari mo ingobyi yo guheka abarwayi.[1]

Ingobyi ya kinyarwanda iremye mu buryo ubundi igira imijishi ine. Bivuzeko ko kugira ngo ifate inzira igende ihetse ibyo ijyanye cyangwa se iheste uwo ijyanye, abagabo bane b’ibizigira, ni bo bagombaga kujya muri iyo mijishi uko ari ine. imijishi ine ikoreshwa ku ngobyi, baba bashatse kuvuga impande enye ziyigize aho basesekamo igiti ari cyo bita umujishi, uw’imbere agashyiraho urugata rworohereza urutugu rwe kudakomereka, uw’inyuma bikaba uko . Iba iboshye mu biti birandaranda ndetse n’ibishishwa byabyo. Bimwe byifashishwaga mu kuboha harimo Imigano, Iminyantete, ibishishwa by’imivumu .[1]

  1. 1.0 1.1 https://igihe.com/umuco/amateka/article/amateka-y-ingobyi-igikoresho-gakondo-cyafashije-abanyarwanda-imyaka-amagana