Igituma Umukamo w'Iyongera ku Inka

Kubijyanye na Wikipedia
grazing cows

Ubworozi bw’inka niyo soko y’imibereho ku baturage benshi mu Rwanda, hari iMirenge usanga ufite inka nyinshi , n'inzuri igihumbi.Zirimo inyarwanda zitavangiye ziteze nk’inyambo, iz’inzugu ndetse n’izifite amaraso avanze.

IBINTU BITUMA UMUKAMO W'IYONGERA[hindura | hindura inkomoko]

Ubwoko bw'inka.[hindura | hindura inkomoko]

Ubwoko bw’inka bugira uruhare runini mu kwiyongera kw’umukamo wayo.

Imiterere ya buri bwoko bw'inka[hindura | hindura inkomoko]

Buri nka igira imiterere yihariye n’ ubushobozi bwo kuba yakongera umukamo kimwe n’intungamubiri ziri mu mata.[1]

Umubare w'imbyaro[hindura | hindura inkomoko]

Iyo inka ibyaye bwa mbere igenda yongera umukamo kugeza nko ku nshuro ya kane, arinaho umukamo utangira kugenda ugabanuka kugeza ku nshuro ya karindwi aho umworozi aba agomba kuyivana mu bworozi. icyo gihe iba igejeje nibura imyaka icumi.

Imirire y'inka ikamwa[hindura | hindura inkomoko]

Inka ziri kurisha ubwatsi butoshye.

Imirire y’inka igira uruhare rukomeye mu kuba umubiri ugira ubushobozi bwinshi cyangwa bucye mu gukora amata. Inka igomba kugaburirwa indyo yuzuye kugirango ibone ibitunga umubiri n’ibyo ikoresha amata.[2]

Ikirere[hindura | hindura inkomoko]

Mu gihe cy’ ubushyuhe burengeje (200C -300C) ku nka zitanga umukamo habaho kugabanuka kw’umukamo.[3]

REBA[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://muhaziyacu.rw/ubukerarugendo/ubworozi-bwinka-i-murundi-mu-murenge-ufite-inzuri-1500/
  2. https://muhaziyacu.rw/ubukerarugendo/ubworozi-bwinka-i-murundi-mu-murenge-ufite-inzuri-1500/
  3. http://spiu-ifad.minagri.gov.rw/fileadmin/user_upload/knowledge/IMYOROROKERE__y_Inka.pdf